Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko hagati ya tariki ya 24 na 25 z’uku Kwezi kwa Kamena 2023, ariyo matariki azakinirwaho irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Iri rushanwa ngaruka mwaka, ritegurwa mu rwego rwo kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’abandi bari bafite aho bahuriye n’uyu mukino bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Guhera mu 1995, Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, ni rimwe mu mashyirahamwe yabimburiye ayandi gutegura iri rushanwa.
Ku ikubitiro, igitekerezo cyo kurikina cyagizwe na Antoine Sebalinda wakiniye ikipe y’Igihugu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kunamira abarimo Umuvandimwe we Dominique Sebalinda wishwe muri Jenoside ndetse n’abandi bari abakinnyi bakiniraga ikipe y’Igihugu muri icyo gihe.
Agaruka kuri iri rushanwa, Umunyamabanga w’iri Shyirahamwe Bwana Mucyo Philbert yagize ati:“Intego y’iri rushanwa ni ugukomeza gushyigikira umurongo w’Igihugu wo kunga abanyarwanda by’umwihariko no kubiba imbuto y’urukundo n’amahoro by’umwihariko binyuze mu mukino wa Volleyball”.
Yungamo ati: Ntabwo wakubaka Igihugu kiza, udafite Umuryango Nyarwanda ubanye neza. Twizera ko binyuze mu mikino, iyi ntego yagenerwaho.
Umwaka ushize, iri rushanwa ryegukanywe n’ikipe y’ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG) REG Volleyball Club mu kiciro cy’abagabo, mu gihe mu bagore rwegukanywe n’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR VB.
Kugeza ubu, Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, rimaze kubarura abasaga 50 babarizwaga mu byiciro bitandukanye by’uyu mukino bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Guhera tariki ya 07 Mata kugeza ku ya 04 Nyakanga buri uko Umwaka utashye, u Rwanda rwibuka mu gihe cy’Iminsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye Ubuzima bw’abasaga 1,000,000.