Volleyball: CAVB yatangaje amakipe 32 azitabira Imikino ny’Afurika arimo 3 y’u Rwanda

Impuzamaashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika [CAVB], yatangaje urutonde rw’amakipe 32 azitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika gihuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo.

Muri aya makipe, harimo atatu [3] yo mu Rwanda, agizwe n’ikipe ya Kaminuza ya Kepler [Kepler VC], ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu [REG VC] ndetse n’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda [APR VC].

Iyi mikino ny’Afurika yo mu kiciro cy’abagabo, izakinirwa i Misurata muri Libya hagati ya tariki ya 17 n’iya 30 Mata [4] muri uyu Mwaka w’i 2025.

Mu 2022, Ikipe y’Akarere ka Gisagara [Gisagara VC], yakoze amateka yo kuba ikipe yo mu Rwanda yegukanye Umudali w’umwanya wa gatatu [Bronze], nyuma yo gutsinda Port Douala yo muri Kameroni, amaseti 3-1.

Muri aya makipe atatu, Kepler VC imaze imyaka ibiri gusa ikina Shampiyona yo mu Rwanda, niyo izaba ari nshya muri iyi mikino ku ruhande rw’u Rwanda, ikaba itozwa na Nyirimana Fidel wafashije Gisagara VC kwegukana Umudali wa Bronze mu 2022.

Ku ruhande rw’andi makipe, ikipe ya REG VC yaherukaga muri iyi mikino mu 2023 nyuma yo kwegukana Shampiyona, icyo gihe yasoreje ku mwanya wa 9.

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda [APR VC], igiye kwitabira iyi mikino ku nshuro ya gatanu yikurikira.

Dusimbukiye mu yandi makipe y’ibihangange yitezwe muri iyi mikino, igihangange cyo mu Misiri, Al Ahly, yegukanye iyi mikino mu Mwaka ushize, iri mu yamaze kwemeza kuzitabira iyi mikino.

Iyi kipe kandi [Al Ahly], niyo ifite agahigo ko kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi, kuko imaze kuritwara inshuro 16.

Ikurikirwa n’ikipe ya Sportif Sfaxien yo muri Tuniziya imaze kuryegukana inshuro 6. Gusa, muri uyu mwaka, iyi Sportif Sfaxien ntabwo yiyandikishije mu makipe azaba ari i Misurata.

Amakipe 32 yamaze kuzitabira iyi mikino, agizwe na: Le Club WAT Tlemcen (Algeria), Mouloudia Sportive de Bou Salem (Tunisia), Zamalek Sporting Club (Egypt), AS Finances (Benin), Kenya Ports Authority (Kenya), General Service Unit (Kenya), Kenya Prisons (Kenya), Volley Club Emana (Céte d’Ivoire), Volleyball Club Génie République (Céte d’Ivoire), Volley Club Egypt (Egypt), Swelth Sports Club (Liberia).

Hari kandi: Etoile Sportive Du Sahel (Tunisia), Espérance Sportive de Tunis (Tunisia), Port Autonome De Douala Volleyball (Cameroon), Lion Team Volleyball (Cameroon), Cameroon Sport Volleyball, Zamalek Volleyball, Rukinzo Volleyball Club (Burundi), Elwak Wings Volleyball Club (Ghana), Al Masar Sports Club, Muger Cement Factory (Ethiopia), Wolaita Dicha Sports Club, University of Zimbabwe Wolves, Plath Union Sport, Nemo Stars Volleyball Club na Nairobi Water Volleyball Club.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *