Ikipe ya Volleyball y’Ingabzo z’u Rwanda mu kiciro cy’abagore, APR VWC, yahagurutse i Kigali yerekeza i Abuja muri Nijeriya, mu mukino ny’Afurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo.
Mbere yo kugera i Abuja, banyuze Entebbe muri Uganda, Addis Ababa muri Ethiopia na Lagos muri Nijeriya.
Irushanwa nyirizina, rizatangira tariki ya 03 Mata kugeza ku ya 14 Mata 2025, gusa amakipe yatangiye kugera i Abuja mu rwego rwo kuruhuka no gukora imyitozo yo kumenyera ikirere.
Abakinnyi APR WVC yajyanye muri iri rushanwa bagizwe na:
- Mpuhwezimana Diane
- Dusabe Flavia
- Amito Sharon
- Akimanizanye Ernestine
- Musabyemariya Donatha
- Uwiringiyimana Albertine
- Gasekgonwe Gaoleseletse
- Uwamahoro Beatrice
- Mukantambara Seraphine
- Munezero Valentine ©
- Kabatesi Judith
- Nyirahabimana Marie Divine
- Mukandayisenga Benitha
- Bayija Yvone
Abandi: Kamasa Peter [Umutoza mukuru], Igihozo Yvette [Umutoza wungirije], Rwamahungu Richard [Umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi] na Uwimana Gisele [Umuganga].
APR WVC ihagarariye u Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’Umwaka ushize [2023-24].
Imbere mu gihugu, muri uyu mwaka yageze ku mukino wa nyuma isezereye RRA VC muri kimwe cya kabiri.
Mu Karere, yegukanye Irushanwa ry’Akarere ka 5, itsinze Kenya Pepeline ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryakiniwe i Kampala muri Uganda mu Kwezi gushize.
Amafoto