Volleyball: APR VC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ihigitse Kaminuza ya Kepler

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR VC, yaraye yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Umwaka w’i 2024 mu kiciro cy’abagabo, ihigitse iya Kaminuza ya Kepler, Kepler VC.

Ni nyuma yo gutsinda umukino wa 2 amaseti 3-1 (25-19, 25-23, 22-25, 29-27),mu mikino 3 ya Kamarampaka (Play-Offs), amakipe yombi yagombaga gukina, kugira ngo hamenyekane aho Igikombe kerekeza.

Uyu mukino wahuje aya makipe yombi buri kipe ifite itsinzi imwe, bityo uwari kwegukana uyu mukino yari buhite atwara Igikombe.

Inyubako y’Imikino ya Ecole Notre Dame des Ange yari yakiriye uyu mukino, kuri ii Cyumweru yari yakubise yuzuye, abakunzi ba Volleyball bategereje aho Igikombe kiza kwerekeza.

Igishyika cyari cyose ku bakunzi ba APR VC yaherukaga Igikombe cya Shampiyona mu 2020, bikaba akarusho ku ba Kepler VC, Ikipe nshya muri Shampiyona.

Abasore b’Umutoza Sammy Mulinge ntabwo bigeze batetereza abakunzi babo, kuko byihuse bahise batsibura Kepler VC, amaseti abiri. 

Gusa, nyuma yo gutsinda aya maseti, Kepler VC yanze kuviramo aho, ikoramo Iseti.

Iseti ya kane yari ikomeye cyane, kuko mu gihe APR VC yari buyitsinde, yari guhita yegukana Shampiyona, mu gihe iyo Kepler VC iyitsinda, bari bwitabaze Iseti ya 5, y’amanota 15, iyi ikaba ari kamarampaka.

APR VC ntabwo yatumye umukino ujya mu Iseti ya 5, kuko yahise yegukana iyi ya 4, ihita yegukana Shampiyona ityo.

APR VC yari yasoje iri ku mwanya wa 4 mu Mwaka usanzwe w’Imikino, mu mikino ya 1/2 ihuza na REG VC yari yasoje ari iya 1, iyisezerera ku ntsinzi y’Imikino 2-0, mu gihe Kepler VC yari ku mwanya wa 3 yari yasezereye muri 1/2 ikipe ya Police VC, mbere yo kugera ku mukino wa nyuma.

Kwegukana iki gikombe, byahaye uburenganzira Ikipe ya APR VC kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya Shampiyona ny’Afurika ihuza amakipe, izakinwa hagati y’Ukwezi kwa Mata (4) na Gicurasi (5), mu Mwaka utaha w’i 2025.

Amafoto

Image
APR VC yishimiye igikombe cya Shampiyona ifashijwe na bashiki babo nabo bari bagitwaye batsinze Police WVC

 

Image

Image

Image
Kepler VC yabaye iya kabiri ku Mwaka wayo wa mbere ikina Shampiyona

 

Image
REG VC yegukanye Umudali w’Umwanya wa Gatatu.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *