Volleyball: APR VC yagarutse i Kigali nyuma yo kwegukana umwanya wa 4 muri Shampiyona ny’Afurika

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda muri Volleyball [APR VC], yageze i Kigali mu gicuku gishyira kuri uyu wa Kane, nyuma yo kwegukana umwanya wa kane muri Shampiyona ny’Afurika yaberaga i Misrata muri Libya.

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, yatsinzwe na Al Alhy yo mu Misiri, amaseti 3-0 [16-25, 15-25, 18-25]. Ni ku nshuro ya mbere APR VC yari igeze ahantu nk’aha, mu myaka 32 imaze inshizwe.

Mbere yo kugera mu mikino ya ½, APR VC yari yakuyemo El Ettihad SC yo muri Libya.

Muri kimwe cya kabiri, yakuwemo na Swehly yo muri Libya iyitsinze amaseti 3-1 [17-25, 18-25, 27-29, 22-25].

Uretse APR VC, izindi kipe yo mu Rwanda zageze ahantu nk’aha mu kiciro cy’abagabo, harimo UNR VC yabaye iya 4 mu 2011, na Gisagara VC yegukanye Umudali wa Bronze mu 2022.

N’ubwo itegukanye igikombe, APR VC yagize umukinnyi watoranyijwe mu ikipe nziza y’irushanwa, Denis Esokon Ireke.

Shampiyona ny’Afurika yakinwaga ku nshuro ya 46, yakiniwe muri Libya kuva tariki ya 17-30 Mata 2025, ikinirwa i Misrata. Yitabiriwe n’amakipe 24 yo mu bihugu bitandukanye by’Afurika, arimo APR VC na Kepler VC zo mu Rwanda.

Kepler VC ntabwo yahiriwe, kuko yasoreje ku mwanya wa 16 mu makipe 24 yitabiriye iri marushanwa.

APR VC niyo kipe yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara yageze muri kimwe cya kabiri. Andi yari ayo muri Afurika y’Amajyaruguru arimo; Al Ahly [Misiri], Swehly [Libya] na Esperance de Tunis [Tuniziya].

Nyuma yo kuva muri Libya, APR VC irakomerezaho imikino ya Play-Offs yo guhatanira Igikombe cya Shampiyona.

Mbere yo kujya muri Libya, yari yatsinzwe na Police VC amaseti 3-0.

Amafoto

Image
Denis Esokon Ireke

 

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *