Ikipe ya APR mu bagabo n’abagore, yitabiriye imikino yo kwibuka Julius Kambarage Nyerere wabaye Perezida wa mbere wayoboye Igihugu cya Tanzaniya.
Aya makipe yombi yahagurutse i Kigali n’Imodoka tariki ya 08 Ukwakira 2024, yerekeza i Moshi, aho iri rushanwa rizakinirwa.
Iri rushanwa rizasozwa tariki ya 14 Ukwakira 2024, ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu gihugu cya Tanzaniya, mu rwego rwo guha Icyubahiro Nyerere, ufatwa nk’uwaharaniye ukwigenga kw’iki gihugu.
Mu rugendo rureshya na Kilometero 1171, APR y’abagabo n’abagore yerekeje i Moshi anyuze ku Mupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’i Burasirazuba.
Uretse APR y’abagore n’abagabo, biteganyijwe ko amakipe yo mu bihugu bya Uganda, u Burundi, Kenya, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Tanzaniya, azitabira iri rushanwa.
Kuva yatangira kwitabira iri rushanwa mu 2017, APR buri Mwaka iserukana amakipe yayo yombi.
Mu Mwaka ushize, APR y’abagabo yegukanye iri rushanwa itsinze Rukinzo yo mu Burundi ku ntsinzi y’amaseti 3-1, mu gihe ikipe yayo y’abagore yatsinzwe na Rwanda Revenue Authority (RRA) amaseti 3-0.
Uretse kwitabira iri rushanwa, ni n’uburyo bwiza bwo kwitegura Umwaka mushya wa Shampiyona iteganyijwe gutangira tariki ya 18 z’uku Kwezi k’Ukwakira (10) 2024.