Volleyball: Amakipe ya Kaminuza n’Amashuri makuru yahawe umwihariko muri ‘Mémorial Rutsindura 2025’

Mu rwego rwo gusigasira umurage wasinzwe na Alphonse Rutsindura wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Ishuri rya Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare ryongeye gutegura Mémorial Rutsindura, Irushanwa rya Volleyball ryamwitiriwe.

Mémorial Rutsindura itegurwa ku bufatanye bwa Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare, ihuriro ASEVIF ry’abize muri iri shuri n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volley ball mu Rwanda [FRVB]. 

Rutsindura wibukwa, yabaye umurezi n’umutoza wa Volleyball mu ishuri rya Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore n’Umunyamabanga w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda.

Muri uyu mwaka, rigiye gukinwa ku nshuro ya 21. Biteganyijwe ko taliki ya 17 Gicurasi hazakinwa imikino y’amajonjora ku makipe yo mumashuri abanza, icyiciro rusange ndetse na Junior. Rizasozwa tariki ya 25/5/2025.

Nk’uko bimaze kumenyerwa, rizabera muri Petit Séminaire “Virgo Fidelis”de Butare, mu Karere ka Huye ho mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Bitendukanye n’Imyaka yatambutse, kuri iyi nshuro, iri rushanwa rizaha umwanya uhagije impano z’abakiri bato no kongera ibyiciro bisanzwe biryitabira.

Ku bijyanye no kuzamura impano, muri uyu Mwaka, amakipe y’abato yahawe umwihariko. 

Muri uyu mujyo, amakipe yo mu mashuri abanza, ayo mu kiciro rusange n’amakipe y’ingimbi, azatangira imikino y’amajonjora taliki ya 17-18 Gicurasi 2025, hagamijwe kuyaha umwanya wo kwigaragaza.

Hagamijwe kongerera iri rushanwa uburyohe, ibyiciro bisanzwe biryitabira byavuye ku byiciro 8 bishyirwa kuri 11. Bibuze ko hiyongereyeho ibyiciro 3.

Mu byiciro byiyongereyemo, harimo icy’amakipe y’abari [Abakobwa] bo mu mashuri yisumbuye, amakipe y’amashuri makuru na kaminuza n’amakipe y’abato bakina Volleyball yo ku mucanga.

Mu myaka yashize, amakipe makuru na Kaminuza byahuzwaga n’amakipe asanzwe amenyerewe muri Volleyball, agahita asezererwa rugikubita.

Gusa, kuri iyi nshuro, azakina mu kiciro kihariye mu rwego rwo kuyafasha gukuza impano bifitemo.

Bityo, biteganyijwe ko rizitabirwa n’amakipe yo mu kiciro cya mbere (abahungu n’abakobwa), Amashuri makuru na kaminuza (abahungu), ingimbi (abahungu n’abakobwa), Icyiciro rusange (abahungu), abakanyujijeho (abahungu), Volleyball yo ku mucanga (abato n’abakanyujijeho), amashuri abanza (abahunngu n’abakobwa).

Mu rwego rwo gufasha abakinnyi bamaze igihe bakinira ku bibuga byo mu nzu kandi biriho Tapis zigezweho, imikino yose y’amakipe yo mu kiciro cya mbere izabera ku bibuga biriho Tapis.

Ibi bibuga birimo icya Gymnase ya Gisagara, Gymnase ya UR Huye ndetse no muri Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare ku kibuga cyo hanze. Iki kibuga nacyo kizaba gifite Tapis ijyanye n’igihe.

Akomoza ku myiteguro y’iri rushanwa, Umuhuzabikorwa waryo, Sangwa Yves, yavuze ko imyiteguro irimbanije.

Ati:“Imyiteguro iragenda neza kugeza ubu. Icyo dusaba amakipe n’ukwiyandikisha hakiri kare kuko azatinda atazemererwa kwitabira. Kwiyandikisha byaratangiye, bikaba biteganyijwe ko bizasozwa
taliki ya 02 Gicurasi 2025”.

Yakomeje agira ati:“Uretse amakipe y’abato azanyura mu majonjora, twifuza kwakira amakipe atarenze 6 muri buri cyiciro kugira ngo irushanwa rirusheho kugenda neza bijyanye n’umwanya tuba dufite”.

Biteganyijwe  ko iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe asaga 60. Uyu mubare, ushyira iri rushanwa ku mwanya wa mbere w’ayitabirwa n’amakipe menshi mu byiciro bitandukanye imbere mu gihugu.

Abitabira iri rushanwa by’umwihariko urubyiruko, barushaho gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze muri siporo.

Umwaka ushize, iri rushanwa ryegukanywe n’Ikipe ya RRA VC mu bagorse itsinze APR WVC, mu gihe mu bagabo ryegukanywe n’Ikipe ya REG VC itsinze Gisagara VC ku mukino wa nyuma.

Amafoto yaranze Irushanwa rya Mémorial Rutsindura ku nshuro ya 20

May be an image of 8 people, dais and text

No photo description available.

May be an image of 11 people, crowd and text

May be an image of 6 people, people playing basketball and text

May be an image of 9 people, people playing basketball and text

May be an image of 3 people, people playing volleyball and text

May be an image of 5 people, people playing volleyball and text

May be an image of 6 people and text

May be an image of text that says "Rutsindura ! 21 owrramen EDITION 24-25 MAY 2025 REGISTRATION OPEN DEADLINE: 02 MAY 2025 CATEGORIES Serie A: Male & Female Universities: Male Junior: Junior:Male Male Female O' Level: Male Primaries: Male & Female Beach Volleyball: Junior & Veterans Veterans: Male Inagartoats ミ FRVB Ku bindi bisobanuro: Hamagara +250 783 88 402 ASEVIF +250788800929 Wadukurikira f00O"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *