Volleyball: Amakipe 50 azitabira Irushanwa “Memorial Rutsindura” rigiye gukinwa ku nshuro ya 20

Mu mpera z’iki Cyumweru hagati ya tariki ya 08-09 Kamena 2024, mu Karere Huye n’aka Gisagara, hazakinirwa Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 20, Rutsindura Alphonse, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iri Rushanwa ngaruka mwaka, rikinwa mu rwego rwo kwibuka Rutsindura wahoze ari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore, Ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Karubanda, Umwarimu mu yahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda ndetse na Visi Perezida wa mbere w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Afatwa nk’umwe mu bari Inkingi ya mwamba mu iterambere rya Volleyball y’u Rwanda, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri Rushanwa ritegurwa na Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, aho Rutsindura yabaye igihe kirere, nk’Umutoza ndetse n’Umwarimu wa Muzika.

Akomoza ku mpamvu baritegura, Umuyobozi w’Ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, Padiri Jean Pierre Habanabashaka yagize ati:“Dutegura iri Rushanwa tugamije gusigasira Umurage Nyakwigendera Rutsindura Alphonse yasize, wo guha amahirwe Impano za Volleyball”.

Amakipe 50 azitabira Irushanwa ry’uyu Mwaka, arimo ayo mu Mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’asanzwe akina ikiciro cya mbere.

Uretse amakipe yo mu Rwanda, rizitabirwa kandi n’ayo mu Bihugu bya Uganda na Kenya.

Ikipe izegukana iri Rushanwa, izahabwa Igikombe, Imidali ndetse na Miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda.

Umwaka ushize ubwo iri Rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 19, ryegukanywe na Police VC mu bagabo na APR WVC mu bagore

Amwe mu makipe akina Shampiyona y’ikiciro cya mbere n’icya kabiri azitabira iri Rushanwa:

  • Abagabo: REG, Gisagara, APR, EAUR, University of Rwanda.
  • Abagore: RRA, APR, Ruhango, EAUR, University of Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *