Mu gihe tariki ya 18 Ukwakira 2024 hatangira Umwaka mushya wa Shampiyona y’u Rwanda, Abasifuzi nka rumwe mu rwego rurebwa nayo bw’umwihariko, bihuguye.
Aya mahugurwa yakozwe hagati ya tariki ya 12-13 Ukwakira 2024, yitabiriwe n’abasifuzi 80 bose hamwe.
Aya mahugurwa ngarukamwaka akorwa mbere y’uko shampiyona itangira, yibanda ku myitwarire yaranze abasifuzi mu Mwaka uba wasojwe, kuganira nta guca ku ruhande ndetse no kwihugura ku mategeko.
Ndayisaba Alphonse, umuyobozi w’Abasifuzi mu Rwanda, avuga ko aya mahugurwa aba agamije kongerera ubumenyi uru rwego, binyuze mu mategeko y’ikibuga n’andi ajyanye na Volleyball.
Ati:“Ni amahugurwa y’abasifuzi basifura amarushanwa yose ya Volleyball mu Rwanda. Aya marushanwa, arimo aya Volleyball isanzwe (Indoor Volleyball) na Volleyball ikinirwa ku Mucanga (Beach Volleyball)”.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abasifizi babiri mpuzamahanga basifura Volleyball yo mu Nzu (Indoor Volleyball) n’umusifuzi mpuzamahanga wa Beach Volleyball.
Ku ruhande rw’abasifuzi b’imbere mu gihugu, hitabiriwe abasifura ku rwego rw’Igihugu, abo ku rwego rw’Intara n’abagitangira.
Amafoto