Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere [RBD] binyuze muri Visit Rwanda, cyatangaje ko cyasinyanye n’Ikipe ya Atlético de Madrid yo muri Esipnaye, amasezerano y’imikoranire azageza mu Mwaka w’i 2028. Niyo kipe kandi ya mbere yo muri Esipanye ikoranye n’u Rwanda.
Aya masezerano aje akurikira ay’u Visit Rwanda yongereye na Paris Saint Germain hagati muri uku Kwezi kwa Mata [4] y’i 2025.
Atlético de Madrid ije yiyongera ku Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Paris Saint Germain [PSG] yo mu Bufaransa.
Aya masezerano y’imikoranire, avuze ko kuri ubu u Rwanda rwamamazwa n’Ikipe muri Shampiyona 3 muri 5 zikomeye i Burayi.
N’ubwo hatavuzwe ingano y’amafaranga u Rwanda rwatanze, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko iyi mikoranire igamije gukomeza kumenyekanisha u Rwanda nk’Igihugu gifite aho kigeze mu Bukerarugendo no mu Iterambere ry’Imyidagaduro binyuze mu cyirango Visit Rwanda.
- Amasezarano akubiyemo iki
Impande zombi zatangaje ubu bufatanye buteganya ko Visit Rwanda izajya rigaragara ku myenda y’imyitozo y’abakinnyi b’iyi kipe, ku myenda yambarwa mbere y’imikino, ndetse no ku myambaro y’ikipe y’abagore guhera mu mwaka w’imikino utaha.
Visit Rwanda izatangira kwambarwa na Atlético de Madrid mu mikino Itanu ya nyuma isigaye ya Shampiyona ya Espagne ndetse bizakomereze no mu mikino mpuzamahanga irimo n’iy’Igikombe cy’Isi cy’amakipe kizabera muri USA mu mpeshyi ya 2025.
Ku kibuga cya Atlético, Riyadh Air Metropolitano Stadium, hazajya hagaragaraho ubutumwa bwa Visit Rwanda, kimwe no ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe.
Uretse kwamamaza ubukerarugendo, Visit Rwanda izanafasha mu gusakaza Ikawa y’u Rwanda muri iyi kipe, igikorwa cyitezweho gukomeza kumenyekanisha igihingwa cy’ingenzi mu bukungu bw’igihugu.
Mu byo impande zombi zemeranyijweho, harimo ko Atlético de Madrid izajya itanga ubujyanama ku Rwanda mu iterambere ry’umupira w’amaguru, harimo amahugurwa ku batoza n’abakinnyi, bikazafasha kuzamura impano z’Abanyarwanda no guha urubyiruko amahirwe yo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Atlético, Óscar Mayo, yavuze ko bahisemo Rwanda kuko ari igihugu gifite icyerekezo gikomeye kandi cyihuta mu iterambere. Na ho ku ruhande rwa RDB, Jean-Guy Afrika, yatangaje ko iri ari ishoramari rinyuze muri siporo kandi rizafasha guha urubyiruko amahirwe mashya.
- Ibyo tuzi kuri Visit Rwanda
Visit Rwanda ni gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yashyizweho mu 2017 binyuze muri RDB.
Igamije guteza imbere ubukerarugendo, gusaba ishoramari no kwamamaza u Rwanda nk’ahantu hakwiriye gusurwa ku rwego mpuzamahanga.
Yatumye u Rwanda rugera ku rwego rwo kumenyekana ku Isi, binyuze mu mikoranire n’amakipe akomeye, ibikorwa by’ubukerarugendo bw’inyamaswa (nk’ingagi), n’amafunguro n’ikawa yihariye.
- Amavu n’amavuko ya Atlético de Madrid
Atlético de Madrid ni imwe mu makipe akomeye muri Espagne no ku isi, ifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru.
Yashinzwe mu mwaka wa 1903, imaze kwegukana shampiyona ya Espagne inshuro 11 n’ibikombe bitandukanye ku mugabane w’u Burayi.
Irangwa no kugira abafana benshi n’icyerekezo cyo kwagura izina ryayo ku rwego mpuzamahanga, ari nabyo byatumye yinjira muri ubu bufatanye n’u Rwanda.
Amafoto