Visit Gakenke yaremeye Abanyeshuri batishoboye biga muri GS Bumba

0Shares

Visit Gakenke (Sura Gakenke), yaremeye abanyeshuri biga ku Ishuri ryisumbuye rya Bumba (Groupe Scolaire Bumba).

Iri Shuri riherereye mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Muyongwe mu Kagali ka Bumba, mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda.

Abahawe ubu bufasha na Visit Gakenke, n’abanyeshuri biga mu Mashuri abanza. 

Itsinda ry’Urubyiruko rwibumbiye muri Visit Gakenke, riherekejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyongwe, Twahirwa Jean de Dieu, bakoze iki gikorwa binyuze muri gahunda bise ‘Bige Neza’.

Ubufasha batanze, bwahawe abanyeshuri 25 batishoboye, ndetse banatanga n’ibikoresho byifashishwe mu Cyumba cy’Umukobwa.

Ibikoresho bahawe, birimo Amakaye 50, Amakaramu 50 n’Inkweto zo kwambara zizwi nka Bodaboda inyambaro (Pairs) 25.

Uretse ibi bikoresho, babahaye kandi Isabune zo koga 25, ndetse n’Udutambaro tw’Isuko (Cotex) 25.

Muri ubu bufasha kandi, bahawe Amavuta yo kwisiga ndetse n’Amafaranga 25,000.

Nyuma yo guhabwa ubu bufasha, aba banyeshuri basabwe kwiga bashyizeho umwete, kugira ngo bazatsinde neza.

Akomoza kuri ubu bufasha, Umuyobozi wa Groupe Scolaire Bumba, Benimana Theoneste yashimiye abagize iki gitekerezo, avuga ko gufasha abatishoboye bisanzwe mu Muco Nyarwanda.

Amafoto

May be an image of 6 people, child and text

May be an image of 7 people, hospital and text

May be an image of 4 people, shoes and hospital

May be an image of 7 people and text

May be an image of 2 people, people smiling and suit

May be an image of 4 people, child and text

May be an image of 2 people, child and grass

 

Habimana Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *