“Virusi ya Marburg ntigiteje inkeke mu Rwanda”, CDC Afurika 

0Shares

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima [OMS] na Africa CDC (Ikigo gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo muri Afrika) barasaba ibihugu by’isi kudashyiraho amategeko akumira urujya n’uruza rw’abantu bava muri Afrika muri ibi bihe by’ibyorezo bya virusi za Marburg n’ubushita bw’inkende byugarije umugabane wabo.

Mw’itangazo yashyize ahagaragara, Africa CDC (ifite icyicaro gikuru i Addis Abeba muri Etiyopiya) irasaba ibihugu byose byo kw’isi kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga ngenderwaho mu by’ubuzima yo mu 2005 yimakaza ubwisanzura bw’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa. Kububurizamo bibaho gusa iyo hari ibimenyetso simusiga.

Africa CDC isobanura ko amateka yerekanye neza ko gufungira amayira abagenzi n’ubuhahirane bitigeze bigira akamaro.

Urugero: Bitinza ubutabazi, bigatera n’ubwoba muri rubanda. Bituma ibibazo by’ubukungu bijya irudubi.

Byongera urwobo rw’ubusumbane kandi bikangiza icyizere hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye, nk’uko byagaragaye mu cyihe cy’icyorezo cya COVID-19.

Africa CDC na OMS basanga ahubwo ibyiza ari ukuryamira amajanja Leta zigahora ziteguye, gupima abantu hakiri kare, kumenya uko zitwara mu gihe cy’icyorezo, gukingira abantu, gukangurira no gushishikariza abaturage kwirinda.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mpuzamahanga kuri telefone ku buhanga bwa Internet, umuyobozi mukuru wa Africa CDC, Dr. Jean Kaseya (Ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo), yasobanuye impamvu u Rwanda rudakwiye gukumirwa.

Yagize ati:”Gushyiraho ingamba zihagarika kujya no kuva mu Rwanda ntibishobora kubahirizwa, cyane cyane ko ari igihugu kirimo gikora ibirenze iby’isi irimo ikora.

“Ku wa gatatu nabonye raporo yanejeje cyane ivuga ko nta muntu uheruka kwandura, ntawe n’uheruka gupfa. Bivuze ko u Rwanda ruzaba rwatsinze neza iki cyorezo mu minsi ya vuba cyane iri imbere.”

Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda, Dr. Nsanzimana Sabin, nawe yari muri iki kiganiro. Yasobanuye ko Marburg yanduje abantu 58. 13 yarabahitanye. Abandi 12 barayikize neza. Gukingira byatangiye mu mpera z’icyumeru gishize.

Mu rindi tangazo ryihariye noneho rya OMS, ivuga ko icyorezo cya Marburg cyagwiririye u Rwanda guhera kw’itariki ya 27 y’ukwa cyenda k’uyu mwaka ari icya gatatu kibi cyane mu mateka kuva cyadutse kw’isi bwa mbere na mbere mu Budage mu 1967.

Irashima guverinoma y’u Rwanda ko yafashe ingamba nyazo. Zirimo gupima abantu, gushyira mu kato abayirwaye no kubavura, no gukurikirana aho abanduye banyuze hose kugirango icikize uruhererekane rwayo mu bantu hakiri kare. Byatanze umusaruro: Aho bigeze aha, nta kimenyetso gihari ko igikwirakwira mu gihugu.

Nyamara rero, n’ubwo bimeze gutya bwose, OMS nayo irinubira ko ibihugu bimwe na bimwe byashyizeho ibyemezo byo gukumira ubuhahirane n’abagenzi bava n’abajya mu Rwanda.

Iti:“None dukurikije uko byifashe ubu, turagira inama ibihugu byose byo kw’isi kwirinda kubahiriza izo ngamba.”

OMS irabisaba kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga ngenderwaho mu by’ubuzima yo mu 2005 yimakaza ubwisanzure bw’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, no kwihatira guha abagenzi amakuru nyayo yose agezweho arebana n’icyorezo cya Marburg.

OMS na Africa CDC bavuga ko bohereje abahanga n’ibikoresho mu bihugu birimo ubushita bw’inkende na Marburg, birimo ibyo gusuzuma, gukumira, no kuvura abarwaye.

Mu bihugu byafatiye ibyemezo u Rwanda harimo Leta zunze ubumwe z’Amerika. isaba abaturage bayo kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Naho ku bava mu Rwanda, Amerika yavuze ko guhera kuwa mere tariki 14, izajya ibanyuza bose ku bibuga by’indege bitatu byonyine gusa: O’Hare muri Chicago, icyitiriwe JFK i New York, n’icya Washington Dulles. Bazajya babanza gusuzumwa mbere yo kwemererwa kwinjira mu gihugu. (VOA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *