Vinicius Junior agiye kuzajya ayoza Igitiyo muri Real Madrid

Umunya-Brazil, Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior uzwi ku izina rya Vinícius, agiye kugirwa umwami muri Real Madrid, ubwo azaba amaze kongera amasezerano azamuhesha guhembwa agatubutse.

Ibyumweru bibiri birashize Real Madrid itangaje ko Vinicius agomba kuva kuri nimero 20 yambaraga, akazajya yambara 7 yambawe n’ibihangange birimo Raul na Cristiano Ronaldo. Izi mpinduka zitarangirana n’umwaka utaha w’imikino.

Nk’uko yahawe nimero yubashywe, ni nako bigiye kugenda mu bijyanye n’amasezerano agiye gusinya, kuko azahita amugira umukinnyi uzajya ahembwa amafaranga menshi muri iyi kipe.

Nyuma y’uko Karim Benzema yerekeje muri Saudi Arabia, Vini niwe mukinnyi usigaye uyoboje Inkoni y’Icyuma muri iyi kipe.

Ikinyamakuru cyo muri Espagne, Mundo Deportivo, cyanditse ko Vinicius yamaze gusinya amasezerano azamara imyaka 5.

Mu gihe hagira ikipe imubengukwa, ikaba yakwishyura Miliyari 1 y’Amayero nk’uko biri muri aya masezerano.

Kuri ubu, amafaranga azajya ahembwa ntabwo yari yatangazwa, gusa ari hejuru gato y’abandi bakinnyi nabo bahembwaga menshi barimo Kroos, Modric na Courtois.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *