Vigoureux wamuritse impano z’abakiri bato muri Ruhago y’u Rwanda yitabye Imana

Mungo Jitiada wari uzwi ku izina rya Vigoureux, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nzeri 2024, nyuma y’igihe arwariye mu Bitaro bya Gisenyi ho mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ku myaka 67 y’amavuko, Vigoureux yabaye ikitegererezo mu kumirika impano no guha umwanya abakiri bato bakuranye indoto zo guconga ruhago, cyane i Rubavu.

Muri Nyakanga y’i 2023, Vigoureux yararwaye araremba, ajyanwa mu Bitaro bya Gisenyi, aho ubu butwayi bwamuviyemo kugira Pararise y’ibice by’umubiri.

Umwe mu bakinnyi yazamuye, Jacques Tuyisenge yahamije iby’urupfu rwe, avuga ko ari igihombo Umupira w’u Rwanda ugize, by’umwihariko abo mu Burengerazuba bw’Igihugu.

Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru The Newtimes, Tuyisenge yagize ati:“Imana imwakire mu bayo, aruhukire mu mahoro. Yabayeho ubuzima buzira kwanduranya. Ntabwo tuzibagirwa uruhare rwe mu guteza imbere abakiri bato bifuzaga guconga ruhago,  by’umwihariko ab’i Rubavu”.

Nyuma y’uko ashyize akadomo ku mwuga wo guconga ruhago nk’umukinnyi w’Ikipe ya Etincelles FC mu 1982, kuva icyo gihe yihebeye ibikorwa byo guteza imbere impano z’abakiri bato, ibikorwa yakoze mu gihe cy’Imyaka irenga 40.

Bamwe mu bakinnyi bazwi bamuciye mu biganza, barimo; Emery Bayisenge, Djihad Bizimana, Haruna Niyonzima, Jacques Tuyisenge, Ismail ‘Kodo’ Nshutinamagara, Leandre Bizagwira, JMV Shyaka, James Tubane, Clement Mutunzi n’abandi…

Nk’umutoza, Mungo Jitiada ‘Vigoureux’, yatoje amakipe arimo; Etincelles FC yanabereye umukinnyi, Rubavu Sports na Guépards zombi zo mu Karere ka Rubavu.

Vigoureux yitabye Imana asize abana 4, Urupfu rwe rukaba rukurikiye urw’Umugore we witabye Imana mu 2007.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *