Vatikani yatangaje ko Papa Francis arwaye Umusonga mu Bihaha

0Shares

Vatikani yatangaje ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, arwaye Umusonga mu Bihaha byombi, kandi ubuzima bwe butameze neza.

Ibi bitangwajwe mu gihe hari hashize Icyumweru kirenga, uyu Mushumba w’Imyaka 88 arwaye indwara yo guhumeka nabi.

Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize, hatangajwe ko yajyanywe mu Bitaro bya Gemelli biri i Roma ku Murwa mukuru w’Ubutaliyani.

Mu itangazo rigaruka ku buzima bwa Papa, Vatikani yagize iti:“Ibipimo Nyirubutungane yakorewe n’Abangaga, byagaragaje ko arwaye Umusonga mu Bihaha byombi, kandi akeneye Imiti myinshi”.

Rikomeza rigira riti:“Dushingiye ku bizamini yatanze, n’uburyo ubuzima bwe bwifashe, ntabwo ameze neza”.

“N’ubwo atameze neza, Papa ari gukomeza kwerekana Umunezero, ndetse uyu munsi yawumaze asoma Bibiliya, aruhuka ndetse anasenga”.

“Papa Francis akomeje gushimira abakomeje kumusabira no kumwifuriza kugira ubuzima bwiza”.

Mbere y’uko ajyanwa mu Bitaro mu Cyumweru gishize, Papa yari yagaragaje ibimenyetso by’Indwara y’Ibihaha.

Kubera ubu burwayi, yohereje intumwa yo kumuvugira ijambo yari yateguriye Abakirisitu bitabiriye Misa.

Papa kandi yari ateganyijwe kuyobora Misa n’amahoro bitandukanye, mu gihe Kiliziya yizihiza Umwaka mutagatifu w’i 2025, mu masengesho azageza mu Kwezi kwa Nzeri (9) uyu Mwaka.

Bitewe n’ubu burwayi, ibi bikorwa byose byarahagaritswe, kugeza igihe kitazwi.

Papa akunze gufatwa n’Indwara z’Ibihaha zikomoka k’uburwayi yanduye amaze gukura, bwatumye igice cya rimwe mu Bihaha bye gikatwa igihe yari afite Imyaka 21.

Mu myaka 12 amaze ayoboye Kiliziya Gatorika, Papa Francis ukomoka muri Argentine yagiye ajyanwa mu Bitaro inshuro zitari nke.

Mu Kwezi kwa Gatatu k’Umwaka ushize, yamaze Amajoro atatu mu Bitaro, nyuma yo gufatwa n’Inkorora yabangamiraga Ibihaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *