Vatikani yatangaje ko ‘Papa Francis’ amaze Icyumweru mu Bitaro

0Shares

Umushumba wa Kiliziya gatorika ku Isi, Papa Fransisko amaze icyumweru kirenga ari mu bitaro.

Papa Fransisko, w’imyaka 88 y’amavuko, yinjiye ibitaro i Roma ku wa gatanu w’icyumeru gishize afite indwara y’ubuhumekero.

Abaganga babanje kuvuga ko arwaye “bronchite.” Ariko ntibatangaje imiti bamuvurisha.

Ariko kuri uyu wa mbere batangaje ko bayihinduye kubera ko, bamaze gukora ibizame byinshi, basanze “uburwayi bw’ubuhumekero bwe bwinjiranamo n’izindi mpamvu zirimo “microbes” zitandukanye.

Umuvugizi wa Vatikani, Matteo Bruni, yatangaje ko Papa Fransisko azaguma mu bitaro igihe kitagenwe. Yasobanuye ariko ko “ahorana ibyishimo n’umunezero.”

Ati:“Nyirubutungane asinzira neza, afata amafunguro neza, asoma ibinyamakuru.”

Naho umuyobozi wa paruwasi gatorika ya Gaza muri Palestina, Padiri Gabriel Romanelli, ukomoka mu gihugu cya Arijantine, yatangarije ikigo ntaramakuru Vatican News cya Vatikani ko Papa Fransisko n’ubu ahora amuvugisha buri munsi kuri telefone cyangwa ku buhanga bwa videwo nk’uko yamye abikora kuva intambara yatangira mu kwezi kwa cumi 2023.

Papa Fransisko yagiye mu bitaro na none mu 2023 kubera umusonga. Nawo ni indwara y’ubuhumekro.

Mu buto bwe, abaganga bamuciye igice gito cy’igihaha kimwe nabwo kubera indwara z’ubuhumekero.

Naho mu 2021, abaganga bamuciye igice gito cy’urura cyari kirwaye. (Reuters, AP)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *