Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Fransisiko yajyanywe mu Bitaro bya Gemelli i Roma kuri uyu wa Gatatu,agiye kubagwa Uburwayi bw’Amara.
Umuvugizi wa Vatican Bruni Matteo, yavuze ko umwanzuro wo kujya kubagwa wafashwe n’itsinda ry’abaganga bashinzwe kumwita ho. Biteganijwe ko abagwa atewe ikinya kimusinziriza umubiri wose.
Bruni yatangaje ko Papa yagombaga kubagwa agace gato ko ku mara kamubabaza. Biteganyijwe ko nyuma yo kubagwa akomeza kwitabwa ho ari kwa muganga.
Amakuru y’ibagwa rya Papa, aje nyuma y’umunsi umwe ibitangazamakuru byo mu Butaliyani bivuze ko yagiye mu Bitaro bya Gemelli tariki ya 06/06/2023, akamarayo igihe gito.
Muri Werurwe, Papa yagiye mu Bitaro amarayo iminsi Ine nyuma yo kugira ibibazo mu buhumekero, ibi bikaba byaratumye ahagarika ibikorwa bye byose byari biteganijwe ku ya 26 Gicurasi.
Muri 2022, Papa yagize ikibazo cyo mu Ivi cyatumye atangira kugira ikibazo gituma atabasha guhagarara no kugenda neza, biba ngombwa ko yifashisha Igare.
Icyo gihe, yabwiye Abasenateri bo mu Butaliyani ko atifuza kubagwa Ivi, kuko adashaka kongera guterwa ikinya kimusinziriza umubiri wose, nyuma yo kubagwa muri Nyakanga 2021.
Muri Nyakanga 2021, yagize ikibazo cyo mu Rura runini, ibintu byaje kumuviramo kubagwa, no kuri iyi nshuro bikaba aribyo bigiye kongera kumubaho.
N’ubwo afite ibibazo by’Ubuzima, Vatikani iherutse gutangaza ko yifuza gusura Mongoliya tariki ya 31/Nzeri 2023.
Biteganyijwe ko azajya gusura Umujyi wa Lisbon muri Portugal ku munsi mpuzamahanga w’Urubyiruko hagati ya tariki ya 2-6 Kanama 2023.
Muri uru rugendo, azaboneraho no gusura Ingoro ya Bikiramatiya i Fatima.