Uwayezu François Regis yagizwe Umuyobozi mukuru wa  Simba Sports Club yo muri Tanzaniya

Uwayezu François Régis wari Vice Chairman wa APR FC yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Simba Sports Club yo muri Tanzania.

Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Simba SC, Mohammed Dewji rivuga ko Uwayezu azatangira inshingano ku wa 1 Kanama 2024.

Ni inshingano agiyeho asimbuye Imani Kajula uherutse kwegura ku nshingano ze.

Mohammed Dewji yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bufite icyizere ko Uwayezu azayigeza kure biturutse ku bushobozi n’ubunararibonye afite mu mupira w’amaguru.

Ati “Nk’Umuyobozi Mukuru mushya wa Simba Sports Club, ubumenyi bwagutse bwa Regis n’ubunararibonye mu mupira w’amaguru, ubuyobozi n’ibaruramari, nta gushidikanya ko bizageza ikipe kure.”

Simba SC ni imwe mu makipe akomeye muri Tanzania no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri rusange kuko yatangiye mu 1936, ikaba imaze kugira ibigwi n’amateka.

Iyi kipe bakunze kwita Wekundu wa Msimbazi Lunyasi  ibarizwa ahitwa Kariakoo ward in Ilala mu Mujyi wa Dar es Salaam, yashinzwe yitwa Queen nyuma iza kwitwa Sunderland bigeze mu 1971, ihindurirwa izina yitwa Simba Sports Club.

Simba SC imaze kwegukana ibikombe 22 bya Shampiyona ya Tanzania, ibikombe bitatu byitiriwe Nyerere, ibikombe 6 bya CECAFA Kagame Cup n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *