Uturere twashyizwe mu byiciro mu gufasha ‘Abarimu kwinjiza amanota bakoresheje CAMIS’

Mu rwego rwo kwirinda ibibazo biterwa n’ubwinshi bw’abakoresha sisitemu ya CAMIS [Comprehensive Assessment Management Information System], Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ingengabihe ingomba gukurikizwa n’abarimu mu Turere dutandukanye mu kwinjiza amanota y’Abanyeshuri.

Nyuma yo kugenzura igasanga ubwinshi bw’abinjiza amanota icyarimwe muri CAMIS biteza ibibazo byatumaga Sisitemu idakora neza, NESA yafashe ingamba zigamije gutanga serivise inoze.

Mu rwego rwo kugabanya umuvundo mu gukoresha iyo Sisitemu, NESA yashyizeho ingengabihe hagamijwe korohereza abarimu.

CAMIS cyangwa Comprehensive Assessment Management Information System mu ndimi z’amahanga, ni Sisitemu y’Ikoranabuhanga ikoreshwa mu kwakira no kubika amanota y’abanyeshuri.

Yashyizweho n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ibizamini n’ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) ngo ifashe ibigo by’amashuri mu gihugu hose gutunganya amanota y’abanyeshuri no kuyabika mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

Mu gutangaza ingengabihe y’uko CAMIS izajya ikoreshwa, NESA yifashishije uburyo bw’inyuguti (Alphabet) guhera kuri A kugeza kuri D, maze ishyira uturere mu byiciro bikurikira:

Icyikiro cya mbere (A)

  • Bugesera
  • Ngoma
  • Gakenke
  • Kamonyi
  • Nyaruguru
  • Gasabo
  • Nyarugenge

Icyikiro cya kabiri (B)

  • Kayonza
  • Nyagatare
  • Gicumbi
  • Musanze
  • Rulindo
  • Rutsiro
  • Huye

Icyikiro cya gatatu (C)

  • Gatsibo
  • Rwamagana
  • Nyamasheke
  • Ngororero
  • Nyabihu
  • Ruhango
  • Nyamagabe
  • Kicukiro

Icyikiro cya kane (D)

  • Kirehe
  • Burera
  • Rusizi
  • Rubavu
  • Karongi
  • Muhanga
  • Gisagara
  • Nyanza.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyatangajwe na NESA, Abarimu barasabwa gukurikiza iyi gengabihe nshya mu kwirinda ibibazo bishobora guterwa n’ubwinshi bw’abakoresha iyi Sisitemu.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *