Uturere twa Kirehe na Gisagara twiyemeje ubutafanye mu guteza imbere Volleyball binyuze mu bakiri bato

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ko mu Ntara y’Uburasirazuba n’ubw’Akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, bwiyemeje gukorera hamwe mu rwego rwo gufasha abakiri bato guteza imbere impano zabo mu mukino wa Volleyball.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023, nyuma y’umukino wa gicuti wahuje Academy ya Volleyball ikorera mu Karere ka Kirehe izwi ku izina rya Gisaka Sports Academy Volleyball ndetse n’iya Gisagara.

Uyu mukino wabereye mu Karere ka Gisagara, wakinwe mu rwego rw’Urugendoshuri Academy ya Gisaka yakoreye Gisagara, mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi mu mukino bigeye kuri iyi ya Gisagara imaze hafi imyaka 3 itangiye.

Nyuma y’umukino wahuje amakipe yombi mu byiciro biri hagati y’imyaka 13 na 16 mu bahungu n’abakobwa ukarangira Gisagara yegukanye intsinzi, ku mpande zombi bagaragaje imbamutima n’ibyishimo batewe n’iki gikorwa cyakozwe ku nshuro ya mbere.

Umuyobozi ushinzwe Siporo n’Urubyiruko mu Karere ka Gisagara, Bwana Rutayisire Dieudonne, aganira n’Itangazamakuru, yavuze ko uru rugendoshuri rwakozwe naAcademy ya Gisaka ndetse n’imikino yahuje impande zombi, ari intangiriro y’ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Volleyball binyuze mu bakiri bato.

Ati:”Ntago Volleyball yatera imbere bitanyuze mu guha amahirwe abafite impano kandi bakiri bato. Uyu mukino waduhuje na bagenzi bacu bo mu Karere ka Kirehe, ugiye kuba imbarutso y’ubufatanye kandi tuzakora ibishoboka byose butange umusaruro”.

Yungamo ati:”Ku ruhande rwacu nka Gisagara Volleyball Academy, guteza imbere impano za Volleyball binyuze mu bakiri bato tumaze igihe twarabitangiye, ariko ntago navuga ko twagezeyo, kuko Gisaka Volleyball Academy itweretse ko ubufatanye bw’abikorera bwarushaho gutanga umusaruro aho kurekera imikino mu maboko y’Akarere gusa”.

Ku ruhande rw’Akarere ka Kirehe, Bwana Rutayisire Fidel ushinzwe Siporo n’Urubyiruko wari waherekeje Gisaka Volleyball Academy ahagarariye ubuyobozi bw’Akarere, yavuze ko yishimiye uburyo bakiriwe mu Karere ka Gisagara, kandi ko n’ubwo batsinzwe mu kibuga, ariko Urugendoshuri rutasize ubusa.

Yunzemo ko nk’urwego ahagarariye bazakora ibishoboka byose ubufatanye bw’Uturere twombi bugatanga umusaruro mu rwego rwo gufasha Igihugu kubona abakinnyi benshi kandi beza bakina uyu mukino.

Ati:”Intsinzwi isiga umusaruro wo kukwereka ko urugendo rw’ibyo uri gutegura rugihari. Abana bacu nibwo bagitangira gukina uyu mukino batorezwa hamwe, kandi ikizere kirahari ko bazatanga umusaruro”.

Nk’Akarere ka Kirehe kazwiho kuzamura impano za Volleyball ku rwego rw’Igihugu, kuri ubu, ubufatanye n’abikorera buzarushaho kumurika n’izindi binyuze muri iyi Academy”.

Nyuma y’ubumenyi twungukiye i Gisagara, tugiye kubwifashisha mu Karere kacu, bityo mu myaka iri mbere tuzarusheho kuba ikigega cy’uyu mukino mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Gisaka Sports Center Volleyball Academy, umuyobozi wayo Me. Ngiruwosanga Donalt agaruka kuri uru rugendo ndetse n’icyo kwitega yagize ati:”Uru rugendo ni ingirakamaro kuri twe. Kuva twangira uyu mushinga ni ku nshuro ya mbere rukozwe ndetse abana bo muri Academy yacu ni ku nshuro ya mbere bakinnye umukino w’irushanwa. Birumvikana ni ibyishimo n’umunezero ku ruhande rwacu”.

Nyuma y’uyu mukino n’uru rugendoshuri, tugiye gukomerezaho mu rwego rwo gufasha aba bakinnyi bakiri bato kugera ku nzozi zabo zo kuzaba abakinnyi b’ibihangange muri uyu mukino”.

“Iyo abana bangana gutya bahurijwe hamwe bagakina, uretse kunguka ubumenyi muri Volleyball, binabafasha kubarinda kujya mu bitabafitiye inyungu, birimo nk’ibiyobyabwenge, inda zitateguwe ndetse n’ibindi byaha bihanwa n’amategeko, ahubwo bakitsa ku iterambere ry’umukino”.

Me. Ngiruwonsanga yasoje asaba abakirorera mu Turere twombi gushyigikira by’umwihariko aya makipe kuko Ubuyobozi bwa buri Karere butakishoboza guteza imbere no kuzamura impano muri buri mukino hatabayeho ukuboko kw’abikorera.

Umusaruro waranze impande zombi:

  • Imyaka 13 abakobwa

Gisaka 1 – 2 Gisagara (16-25, 25-17, 25-13)

  • Imyaka 13 abahungu

Gisaka 0 – 2 Gisagara (25-27, 25-19)

  • Imyaka 16 abakobwa

Gisaka 0 – 3 Gisagara (25-18, 25-13, 25-11)

  • Imyaka 16 abahungu

Gisaka 0 3 Gisagara (04-25, 25-20, 25-21)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *