USA yashinje Abasirikare bayo babiri kunekera Ubushinwa

0Shares

Abasirikare babiri bo mu ishami ry’igisirikare cy’Amerika kirwanira mu mazi baregwa kuba intasi z’Ubushinwa bagejejwe mu nkiko zitandukanye muri Leta ya California kuburana ku ifungwa n’ifungurwa nyuma y’iminsi batawe muri yombi. Bashinjwaga gutanga amabanga akomeye y’Amerika kuri ba maneko bo muri Repubulika Iharanira Rubanda y’Ubushinwa.

Mu manza zitandukanye ariko zatangarijwe umunsi umwe taliki ya gatatu z’ukwezi kwa munani, ministeri y’ubutabera y’Amerika yavuze ko umusirikare muto wo ku rwego rwa kabiri mu basirikare b’Amerika barwanira mu mazi, Jinchao “Patrick” Wei, w’imyaka 22 yarezwe ibyaha by’ubutasi naho mugenzi we Wenheng “Thomas” Zhao, w’imyaka 26 agashinjwa gutanga amakuru y’ibanga ku musirikare w’umushinwa ukora mu rwego rw’ubutasi bwa Repubulika Iharanira Rubanda y’Ubushinwa. Ntibiramenyekana niba aba basirikare bombi baragemuraga amakuru kuri uyu musirikare

Abasirikare bakekwaho ibyo byaha, bombi bavukiye mu Bushinwa baza guhabwa ubwenegihugu bw’Amerika.

Impapuro zo mu rukiko zerekana ko Ubushinwa bwabahaga amafaranga bubahembera amakuru babuha yerekeye ikoranabuhanga bakoresha na gahunda z’igisirikare cy’Amerika kirwanira mu mazi, harimo imyitozo ndetse n’aho ibyuma kabuhariwe mu kureba ibinyura mu kirere biherereye.

Amakuru yatangajwe na Televiziyo ABC y’Abanyamkerika yemeza ko mu rubanza rwa Zhao rwabereye muri Leta ya California urukiko rwamwangiye kuburana ari hanze.

Urukiko rwavuze ko ashobora gutoroka kandi irekurwa rye ribangamiye umutekano wa rubanda.

Abamuburanira bo bagaragaza ko hari ibimenyetso bigaragaza ko Zhao yibwiraga ko arimo gukorana n’umushoramali atari azi ko atanga amakuru kuri maneko w’Ubushinwa.

Nyuma y’amasaha make muri San Diego, Wei na we yangiwe kuburana ari hanze.

Na we umucamanza yasanze irekurwa rye ribangamiye umudendezo wa rubanda kandi bishoboka ko yatoroka nkuko bitangazwa na televizio ABC.

Liu Pengyu, uvugira Ambasade y’Ubushinwa muri Amerika yabwiye Ijwi ry’Amerika ishami ry’Igishinwa abinyujije mu nyandiko kuri email ko atazi iby’izi manza.

Yavuze ko hashize imyaka Leta y’Amerika idasiba kuvuga ibyo yita ubutasi bukorwa n’Ubushinwa.

Yanzemo ko Ubushinwa bubihakana bwivuye inyuma, yemeza ko nta shingiro bifite ahubo ari gahunda y’Amerika igamije gusarika Ubushinwa.

Matthew Olsen wungirije Minisitiri w’Ubutabera muri Amerika mu kiganiro kigenewe abanyamakuru ku byerekeye abasirikare babiri bo mu ishami ry’igisirikare cy’Amerika kirwanira mu mazi baregwa kuba Intasi z’Ubushinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *