Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yasinye itegeko ribuza abagore/abakobwa bahinduje igitsina, gukina imikino y’abagore.
Iri tegeko risobanura ibigomba kugenderwaho n’ibihano byahabwa uwarirenzeho, ndetse rigasaba Minisiteri y’Uburezi gukora iperereza mu Bigo by’Amashuri, hagamijwe gufatira ibihano umuntu wese uzanyuranya na ryo.
Abo mu Ishyaka ry’Abarepuburike rya Donald Trump, bashimye iri tegeko, mu gihe abaharanira Uburenganzira bwa Muntu n’imiryango ihuza abahuza ibitsina bisa izwi nka LGBT, bavuze ko iri tegeko rigamije gukumira no guheza igice cy’Abanyamerika.
Nyuma yo gusinga iri tegeko, Trump yatangaje ko rigomba guhita rishyirwa mu bikorwa.
Ku kigero cyo hejuru, rireba Ibigo by’Amashuri yisumbuye, Kaminuza n’Ibigo by’Imikino ku rwego rwo hasi.
Muri Amerika, Ibigo by’Imikino yo Koga, Imikino ngororamubiri na Golf, byamaze gufata ingingo zibuza abihinduje Igitsina guhatana n’abandi mu marushanwa.
Iyi mikino yashingiye ko, iyo bamaze kurenga imyaka y’Ubwangavu n’Ubugimbi, bitwara nk’abagabo cyangwa abahungu.
Abayobozi mu Biro bya Perezida wa USA, Maison Blanche/White House batangaje ko mu kiganiro cyahawe Abanyamakuru ejo ku wa Gatatu, hibanzwe ku gushyira imbaraga mu gukurikirana uburyo Amashuri ashyira mu bikorwa iri tegeko rizwi nka Title IX.
Title IX, n’itegeko rya Amerika ribuza ivangura rishingiye ku gitsina mu mashuri ya Leta.
Umuyobozi umwe muri Maison Blanche/White House, yatangaje ko iri tegeko rya Trump rije guhinyuza iryashyizweho na Biden muri Mata y’Umwaka ushize, ryavugaga ko Abanyeshuri baba muri LGBT, bakwiriye kurindwa n’amategeko y’Igihugu.
Gusa, icyo gihe, Biden nta cyo yavuze ku bijyanye n’abakinnyi bihinduje Igitsina.
Akomoza kuri iri tegeko, Perezida Trump yagize ati:“Umuntu wese uzaha rugari abagabo bagakina imikino y’abagore cyangwa bakajya muri [vestiaires/locker rooms], azakorwaho iperereza rijyanye no kurenga nkana ku mategeko ya Title IX, kandi dushobora no kubafatira ibyemezo ku mafaranga muhabwa na Leta”.
Mu bihe biri imbere, Donald Trump yatangaje ko ateganya gutumira muri Maison Blanche/White House, Amashyirahamwe y’imikino n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri ku rwego rw’Igihugu, NCAA, kugira ngo baganire n’ababyeyi n’abakinnyi ku bibazo bihari.