Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ishyaka ry’Abarepubulikani ryahisemo Donald Trump kuba umukandida uzongera kurihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi kwa cumi na kumwe.
Ryamwemwereje mu nama rukokoma y’Abarepubulikani iteraniye mu mujyi wa Milwaukee muri Leta ya Wisconsin ikazahamara igihe cy’iminsi ine.
Trump yahise yemeza Senateri J.D Vance wa Leta ya Ohio kuzamubera visi perezida. Ku rubuga mpuzambaga rwe rwa Truth, yanditse ko amuhisemo kugira ngo bazafatanye mu rugendo rwo gusubiza Amerika ubuhangange bwayo.
Senateri Vance w’imyaka 39, mu mwaka wa 2016, yari mu banenga Trump cyane ariko yaje guhindukira aba umwe mu bamushyigikiye bikomeye.
Ni umwe mu bemeraga ibyo Trump yavuze ko yibwe amajwi mu matora yo mu mwaka wa 2020.
Iteraniro ryemerejwemo ibi ribaye nyuma y’iminsi ibiri Trump wahoze ari perezida w’Amerika arusimbutse mu mujyi wa Butler uri muri Leta ya Pennsylvania aho yarashwe n’umusore w’imyaka 20 amukomeretsa ku gutwi kw’iburyo.
Hagati aho, umucamanza ku rwego rw’igihugu Aileen Cannon yanzuye ko urubanza rwo gukurikirana Trump ku byaha byerekeye inyandiko z’amabaganga y’igihugu rudakwiriye kuburanishwa kubera ko umushinjacyaha Jack Smith urukurikiranye yashyizweho mu buryo budakurikije amategeko.