Ruhumuriza James uzwi nka King James ku mazina y’ubuhanzi, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda abikesha indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye, by’umwihariko iziganjemo iz’Urukundo, aritegura kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 33 amaze abonye izuba.
King James yavutse kuwa 01 Mata 1990, avukira mu bitaro bya CHUK. Avuka mu muryango w’ababyeyi b’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi.
Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2006, aza gusoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012 mu kigo cya APE Rugunga yamenyekanye ubwo yinjiraga mu ruhando rwa muzika.
Ruhumuriza yatangiye kwamamara mu 2009, ubwo yibandaga cyane mu njyana ya R&B, indirimbo ze nka Nzakubona Ryari, Intinyi, Naratomboye n’izindi zimufashije kwamamara mu bihe by’umwaduko w’abahanzi bashya.
Uyu musore afite ibigwi bitandukanye birimo no kuba yaregukanye igikombe cya Primus Guma Guma Super ku nshuro ya kabiri akaba amaze gushyira hanze album 7iheruka akaba yarayise “Ubushobozi”.
Mu buzima bwe yakuze akora umuziki, ari nawo yakuyemo amafaranga yo kwibesha ho mu buzima bwe ndetse na business asigaye akora cyane muri iyi minsi.
Uyu musore ku bamuzi cyane bemeza ko azi kuganira ngo ni umusore usetsa cyane, mu rugo iwabo bashobora gutinda kuryama bakurikiye urwenya rwe.
Uyu muhanzi atuye mu nzu ye y’ umutamenwa iherereye mu karere ka Kamonyi ku Ruyenzi, iyi nzu iri mu bwoko bwa Etage ifite amagorofa abiri ikaba inagira aho kogera (piscine).
Muri Kamena 2020 nibwo uyu muhanzi yafunguye uruganda rutunganya ifu y’ibigori yise ‘Ihaho’, ikaba yaraje ikurikira Super Makert yitwa Mango Super Market asanzwe afite.
Ntabwo yakunze kumvikana mu nkuru z’urukundo cyane nk’ibindi byamamare, ndetse ntabwo muri iyi myaka yigeze agira umukobwa agaragaza bakundana.
Yakoze ibitaramo bitandukanye mu Rwanda ndetse harimo Rwanda day mu ba diaspora batuye I burayi ndetse no muri Amerika.
Isabukuru ya king James iteganyijwe ku wa mbere taliki 01 Mata 2023 ,aho Azaba yujuje imyaka 33 y’amavuko .
Umuryango mugari wa THEUPDATE umwifurije Isabukuru nziza.