Uruganda rw’Isukari rwa Kabuye rwongeye gukora nyuma y’Amezi 3 rufunze Imiryango

Abahinga ibisheke bakabigemura ku ruganda rutunganya isukari rwa Kabuye, bongeye kwishimira ko uru ruganda rwongeye gufungura imiryango nyuma yo kumara amezi agera kuri atatu yose. 

Ni uruganda rwari rwafunze kubera imyuzure yari yaribasiye ibice bihingwamo cyane ibisheke hamwe n’imirimo yo kurusana.

Abahinzi mu gishanga cya Gahanga ku ruhande rw’Akarere ka Kicukiro, barapakiza ibisheke imodoka zibijyana ku ruganda rubitunganya, rukabibyazamo isukari rwa Kabuye Sugar Works. 

Hari hashize amezi asaga 3 nta mirimo nk’iyi ikorerwa mu mirima cyangwa ku ruganda.

Kugeza ubu uruganda rwongeye gukora nyuma y’uko imyuzure yibasiye ibishanga imaze gukama ku buryo imodoka zishobora kujya kubipakira. 

Abahinzi bemeza ko ari amahirwe akomeye kuribo kongera gukora k’uru ruganda.

Kugeza ubu abakozi bari bamaze ayo mezi yose nabo bagarutse mu kazi aho bamwe baba mu mirima bapakira abandi bari gukora mu ruganda, ugufunga k’uru ruganda kandi byari byarakomye mu nkokora abahaguraga ibiryo by’amatungo.

Umuyobozi mukuru ushinzwe imiyoborere y’uru ruganda, Rwibasira Joel yemeza ko bakimara gufungura uru ruganda igiciro cyayo cyahise kigabanuka kiva ku 1600 kigera ku 1200. 

Gusa barimo kureba ingamba zafatwa ngo hongerwe umusaruro uru ruganda rugomba gutunganya binyuze mu gukorana n’abaturage hirya no hino mu gihugu.

Muri aya mezi 3, uru ruganda rwashoye miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda mu kurasana. 

Ubusanzwe uruganda rwa Kabuye Sugar Works rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 600 z’ibisheke bigatanga toni 30 z’isukari, kutabona ibisheke bihagije kuri uru ruganda bituma kandi ku mwaka ingano y’isukari ingana na Toni ibihumbi 17 itaboneka uko bikwiye, ibintu bituma Leta itumiza indi sukari mu mahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *