Urubyiruko rwatangaje Imyigaragambyo rwise ‘kuzimya Kenya’, Perezida Ruto yiyemeza kuganira na bo

Nyuma y’uko urubyiruko rwo muri Kenya rutangaje imyigaragambyo rwise iyo ‘kuzimya Kenya’ ku wa kabiri w’iki cyumweru, Perezida William Ruto yatangaje ko ashaka kuganira na bo.

Nyuma y’imyigaragambyo yabaye ku wa kabiri no ku wa kane w’icyumweru gishize, urubyiruko rwo mu mu kiciro cy’imyaka kizwi nka ‘Gen Z’ (abantu bavutse hagati ya za 1990 na 2010). rwahise rutangaza gahunda ikurikiyeho y’iminsi irindwi y’imyigaragambyo.

Uru rubyiruko rurimo kwamagana umushinga mushya w’ingengo y’imari ya leta urimo kuzamura imisoro y’ibintu bitandukanye, no kongera amafaranga abategetsi bakenera mu bikorwa byabo.

Uru rubyiruko – rudafite umuntu umwe urukuriye muri ibi bikorwa – rwatangaje ko ku wa kabiri w’iki cyumweru ruzakora imyigaragambyo rutura mu gihugu cyose rwise “shutdown Kenya” aho rwasabye abakozi bose kutajya ku mirimo bakigirayo ngo urubyiruko rwereke leta akababaro karwo.

Ejo ku Cyumweru, Perezida William Ruto yagiye mu misa gatolika mu gace kitwa Nyahururu mu burengerazuba bwa Kenya maze abwira abaje aho gahunda afitiye urubyiruko, nubwo bwose aho naho urubyiruko rwakoze ibikorwa byo kumwamagana no kwamagana uwo mushinga wa leta.

Ruto yabwiye abari muri iyo misa ati: “Ntewe ishema n’urubyiruko rwacu, bateye intambwe badashingiye ku moko, mu mahoro, bagaragaza ibyo badashaka.

“Ndashaka kubabwira ngo tugiye kubegera, tugiye kuganira na bo kugira ngo twese twubake igihugu gikomeye. Icyo nshaka kubizeza ni uko duhangayikishijwe n’ibibazo byabo.”

Mu kugerageza kwigarurira imitima yabo, Ruto yagize ati: “Muri uyu mwaka nongereye miliyari 10 ku ngengo y’imari ijya mu burezi kugira ngo babashe kubona ‘bourse’ no kubaka ‘ICT hubs’ kugira ngo aba bakiri bato babone imirimo y’ikoranabuhanga, kuko tuzi ibibazo by’ubushomeri mu gihugu cyacu.”

Yavuze n’ibindi yongereye mu ngengo y’imari ya leta bigamije guteza imbere urubyiruko. Avuga ko ubutegetsi bwe buzakomeza kumva ibyo uru rubyiruko rusaba kuko “turi igihugu kigendera kuri demokarasi…kandi turi igihugu kigendera ku mategeko.”

Ku mbuga nkoranyambaga, ari naho ahanini uru rubyiruko rwo ruhuriza umugambi wo kwigaragambya – rwerekanye ko rutatwawe n’ibyavuzwe na Ruto, nubwo rwishimira ko ari intambwe yateye.

Abasesenguzi bavuga ko bishobora kugorana kuganira n’aba ba Gen-Z kuko kugeza ubu basa n’abadafite umuntu umwe ubakuriye, ndetse nabo bakavuga ko ari “movement” idashaka uwo mushinga w’ingengo y’imari wa leta ndetse wifuza impinduka muri Kenya.

Abasesenguzi kandi bavuga ko ubutegetsi bwa Ruto bushobora gutembagazwa n’imyigaragambyo nk’iyi mu gihe yakomera cyane na leta ntishake kumva ibyo uru rubyiruko rusaba.

Cleophas Malala umunyamabanga w’ishyaka UDA rya Perezida Ruto na we ku cyumweru yagiye mu rusengero avuga ko agiye gushaka uko ahuza uru rubyiruko na Perezida Ruto.

Malala yagize ati: “Mwabonye aba Gen-Z i Nairobi uko baje ku bwinshi [kwigaragambya], kandi bafite ishingiro.

“Nagira ngo mvuge ngo urwo rubyiruko si abasazi, iyo wumvise ibyo bavuga ni abantu bazi ubwenge…Tugomba kububaha kandi tukabumva, nanjye nk’umukuru wa UDA ndagira nti urwo rubyiruko ruhabwe umwanya bicarane na perezida kuko ni perezida kubera urwo rubyiruko.”

Malala yongeyeho ati: “Nibahabwe umwanya, ababakuriye baze bavuge ibibazo byabo tubumve…Njyewe ubwanjye nzategura inama hagati yabo n’ubutegetsi bw’iki gihugu.”

Malala yasabye kandi igipolisi kudakoresha imbaraga z’umurengera mu guhangana n’abigaragambya, ati: “Ndasaba umukuru w’igipolisi, ngo nyabuneka, igihe aba ba Gen-Z barimo kwigaragambya, mwikwica roho ntoya n’imwe.”

Imyigaragambyo yo ku wa kane yaguyemo abantu babiri, umwe muri bo yishwe n’isasu, abigaragambya bavuga ko yarashwe n’umupolisi.

Hari impungenge z’umutekano mu gihe igihugu kiteguye imyigaragambyo ikomeye ku wa kabiri. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *