UNHCR yatanze Intabaza nyuma y’uko Miliyoni 117 zikuwe mu byabo n’Intambara mu gihe cy’Amezi 12

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, rivuga umubare w’abantu bakuwe mu byabo wiyongereye ku rugero rutarabaho mu mwaka ushize.

HCR ivuga ko ibyo ahanini byatewe n’amakimbirane, gutotezwa, guhonyora uburenganzira bwa muntu, ihungabana ry’ikirere n’ibindi bintu bibangamira umuntu.

Muri raporo yayo, HCR ivuga ko abantu miliyoni 117 bavanywe mu byabo ku Isi mu mpera za 2023.

Mu gihe abandi miliyoni 68 bakuwe mu byabo n’imvururu ariko bakaguma mu bihugu byabo.

Iyi raporo ya HCR, igaragaza ko abandi miliyoni 31 bagizwe impunzi, hakaba n’abandi babarirwa muri za miliyoni bagishakisha ubuhuzi, n’abatagira aho bita iwabo.

Raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane, isanga umubare w’abimuwe ku gahato ukomeje kwiyongera muri uyu mwaka. HCR ishyira umubare wabo kuri miliyoni 120 kugeza ubu.

Avugana n’itangazamakuru I Geneve mu Busuwisi mbere yuko iyi raporo isohoka, umuyobozi mukuru wa HCR, Filippo Grandi, yavuze ko ikibabaje ari uko, uyu ubaye umwaka wa 12 wikurikiranya iyi mibare izamuka. Yagize ati:

“Amakimbirane aracyari umushoferi ukomeye cyane wo gukura abantu mu byabo.”

Umuyobozi wa HCR, Grandi, yagaragaje ko igihugu cya Sudani kiri mu bihugu biza ku isonga mu bifite abantu benshi bamaze gukurwa mu byabo.

Mu mpera za 2023, Abanyasudani miliyoni hafi 11 bavanywe mu byabo.

Uyu mubare wikubye gatatu ugereranije na mbere yuko intambara yubura muri icyo gihugu.

Andi makimbirane n’imvururu byatumye umuvuduko w’abakuwe mu byabo ujya hejuru harimo ayo mu ntara ya Gaza, Miyanimari, na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. (VoA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *