Umwaka wa 2024 urangiye abatuye Isi biyongereyeho miliyoni 71. Muri rusange kuri ubu umubare wose w’abatuye Isi uhagaze kuri miliyari zirenga gato umunani.
Ibi ibikubiye mu cyegeranyo cyasohowe n’ikigo gishinzwe ibarura ry’abaturage muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, cyasohotse kuri uyu wa mbere.
Iki kigo kigaragaza ko ubwiyongere bw’abatuye Isi bwazamutseho 0.9 ku ijana muri uyu mwaka wa 2024. Mu mwaka ukurikira uwo wa 2023, abatuye Isi bari biyongereyeho miliyoni 75.
Icyo cyegeranyo kigaragaza ko mu kwezi kwa Mbere umubare w’abana bavuka ku isi uzaba uhagaze kuri 4.2 ugeraranije na babiri bazaba bapfa buri segonda hirya no hino ku Isi.
Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, iki kigo gishinzwe ibarura ry’abaturage kigaragaza ko umubare w’abantu wiyongereyeho miliyoni 2.6 mu mwaka ushize.
Ibyo byatumye umubare wose w’abatuye iki gihugu ugera kuri miliyoni 341.
Biteganijwe ko mu kwezi kwa mbere muri Amerika hazavuka umwana umwe buri masegonda icyenda hagapfa umuntu buri masegonda icyenda n’ibice bine. (VoA)