Umuyobozi wa Ferwaka yashimiye Abakarateka bitabiriye “Irushanwa ryo Kwibuka” ryegukanywe na The Champions

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Ferwaka, Bwana Niyongabo Damien, yashimiye Abakarateka bitabiriye Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iri Rushanwa ryakinwe tariki ya 08 Kamena 2024, ryitabirwa n’amakipe 6 muri Kata mu kiciro cy’abagore n’u 8 muri Kata mu kiciro cy’abagabo, ndetse n’a 6 muri Kumita mu kiciro cy’abagore na 14 muri Kumite mu kiciro cy’abagabo.

Ryakiniwe kuri Tatami (Ikibuga) cya Ecole Notre Dame des Anges i Remera mu Mujyi wa Kigali, ritwarwa n’Ikipe ya The Champions Sports Academy ikorera i Remera mu Mujyi wa Kigali ahahoze Sports View Hotel, iyi Kipe ikaba inafite Ishami mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo y’Igihugu.

The Champions Sports Academy ikesha kwegukana iri Rushanwa kuba iya mbere mu Kumite (Kurwana) mu kiciro cy’abagore ndetse no muri Kata (Kwiyereka) mu kiciro cy’abagabo.

Muri Kumite mu kiciro cy’abagore, yakurikiwe n’Ikipe ya Agahozo Shalom yo mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’i Burasirazuba, mu gihe Ikipe ya Zanshin Karate Academy yo mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo n’iya The Great Warriors yo mu Mujyi wa Kigali, zombi zabaye iza gatatu.

Muri Kata (Kwiyereka) mu kiciro cy’abagabo, The Champions Sports Academy yakurikiwe n’Ikipe ya Zen Karate Do yo mu Karere ka Rubavu, mu gihe Ikipe ya The Great Warriors n’iya APR Karate Do zasangiye umwanya wa gatatu.

Mu kiciro cya Kumite (Kurwana) abagabo, Ikipe ya The Great Warriors niyo yabaye iya mbere, ikurikirwa na The Champions Sports Academy, mu gihe Ikipe ya APR Karate Do n’iya Zanshin Karate Academy zabaye iza gatatu.

Muri Kata (Kwiyereka) mu kiciro cy’abagore, Ikipe y’Agahozo Shalom niyo yegukanye umwanya wa mbere, ukurikirwa na The Great Warrios, mu gihe Ikipe ya Flying Eagles n’iya Hero Karate Do Rafiki zabaye iza gatatu.

Mu kiganiro yahaye n’Itangazamakuru, Umuyobozi wa Ferwaka, Niyongabo Damien yagize ati:“Turishimira uburyo iri Rushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ryagenze”.

“Kuri iyi nshuro ya 10 nk’Ishyirahamwe rya Karate dutegura Ibikorwa byo kwibuka, byaranzwe n’ibintu bitatu birimo; Gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, kuremera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye ndetse no gukina Irushanwa”.

“Ndashimira urwego amakipe yagaragaje muri iri Rushanwa, by’umwihariko Ikipe ya The Champions Karate Academy yaryegukanye”.

“Irushanwa nk’iri n’umukoro kuri twe by’umwihariko kwigisha Urubyiruko rwacu Amateka mabi Igihugu cyacu cyanyuzemo, bityo bakazaharanira ko bitazongera ukundi”.

The Champions Sports Academy yegukanye Irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 2, muri 3 imaze kuryitabira.

Mu 2022 nibwo yegukanye iri Rushanwa ku nshuro ya mbere.

The Champions Sports Academy yashinzwe na Nkuranyabahizi Noel, mu 2017.

Amafoto

May be an image of 9 people, people performing martial arts and text that says "KARATE GENOCIDE MEMORIAL TOURNAMENT 2024 生C 平 TJRDAY, TOIE 20% RE-DAME ESANGES AMER 강는"

May be an image of 8 people, people performing martial arts and text that says "KARATE GENOCIDE MEMORIAL TOURNAMENT 2024 -EL 민C ATURDAY SUNE ገዮ TREDAME DES ANGES ΦΑΠ"

May be an image of 14 people, people performing martial arts and text that says "KARATE GENOCIDE MEMORIAL TOURNAMENI 2024 OTRE IERA ES ® 1"

May be an image of 9 people, people performing martial arts and text that says "ህ NANZ"

May be an image of 10 people, people performing martial arts and text that says "G DEANZ"

May be an image of ‎11 people, people performing martial arts and ‎text that says "‎KARATE GENOCIDE MEMORIAL TOURNAMENT -2024 SATURDAY, 出 L 08 י*יון 2024 NOTRE DAME DES ANGES R "αA KIGALI お 2 3 3‎"‎‎

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *