Umuyobozi wa APR FC yashyizwe mu Kiruhuko cy’izabukuru mu Ngabo z’u Rwanda

Umuyobozi w’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, Col. Richard Karasira, yashyizwe mu Kiruhuko cy’izabukuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Nk’uko itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bukuru bwa RDF kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024 ribigaragaza, Karasira ari mu Basirikare bakuru 170 bashyizwe mu kiruhuko.

Uretse Karasira, mu bandi bashyizwe mu kiruhuko, harimo General Kazura Jean Bosco, wigeze kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, mu Myaka y’i 2010.

Uretse kuyobora ruhago, Gen. Kazuba yanabaye Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda.

Isezererwa ryabo ryemejwe n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida wa Repubulika Kagame Paul.

Mu bandi basirikare bashyizwe mu kiruhuko, harimo 192 bafite Amapeti atandukanye.

Umuhango wo guseserera mu Ngabo aba Basirikare no kubashimira uruhare bagize mu bihe bitandukanye mu kubungabunga no kubumbatira Ubusugire bw’u Rwanda, wabereye ku Kicaro gikuru cy’Ingabo giherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, ukaba wari ukozwe ku nshuro ya 12.

Uku gusezererwa, gushingira ku Myaka y’ubukure ndetse n’isozwa ry’amasezerano umuntu yari afitanye na RDF.

Muri uyu muhango, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda yari ahagarariye Perezida Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Col (Rtd) Karasira, yagiye ku buyobozi bw’Ikipe ya APR FC asimbuye Gen. Mubarakh Muganga mu Kwezi kwa Kamena (6) 2023. Kuri ubu, Gen. Muganga n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda (CDS).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *