Umuyobozi ushinzwe Amasomo muri Groupe Scolaire Kabgayi B yafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwataye muri yombi Mitsindo Gaëtan, Umuyobozi wungirije ushinzwe Amasomo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi B.

Akurikiranyweho icyaha cyo guhoza abanyeshuri b’abakobwa ku nkeke biganisha ku mibonano mpuzabitsina. Yafashwe ku wa 29 Mata 2025 ahagana saa yine za Mugitondo.

Bamwe mu banyeshuri babwiye Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu muyobozi yabakoreraga ihohoterwa mu bihe bitandukanye  binyuze mu kubakorakora, kubasoma ku ngufu, kubashuka abizeza kuzabaha amanota rimwe na rimwe akabakangisha kubirukana.

Umwe muri abo banyeshuri yagize ati: ‘Yatangiye kunkorakora arangundira, aransoma ku ngufu ndamwiyaka ndakaye, nasohotse meze nk’uwahahamutse.”

Uyu munyeshuri kandi yemeza ko ibyo avuga abifitiye inyandiko uyu muyobozi yanditse amusaba imbabazi ku ihohotera yamukoreye kandi ko byamenyeshejwe Inzego z’Ubuyobozi bw’Ishuri ndetse n’iza Diyosezi ya Kabgayi ariko zikaba zitarabwiwe RIB icyo gihe.

Mitsindo afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Nyamabuye mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishikirizwe Ubushinjacyaha.

Nk’uko amategeko abiteganya, aramutse ahamwe niki cyaha yahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’umwaka umwen’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 200,000 na 300,000.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry, yashimiye abanyeshuri batinyutse gutanga amakuru, asaba n’abandi kujya bashyira imbere umutekano wabo no gutanga amakuru ku murezi uwo ariwe wese wica indangagaciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *