Umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’ yashyinguwe

Mungo Jitiada wari ku izina rya ‘Vigoureux’ yashyinguwe mu cyubahiro mu Irimbi ry’Akarere ka Rubavu.

Umuhango wo kumushyingura waranzwe no kuvuga ibigwi byamuranze mu rugendo rwo kuri iyi Si, by’umwihariko kwiyegurira kuzamura impano z’abakiri bato bifuzaga guconga ruhago Kinyamwuga.

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango, barimo abatoza, abakinnyi ndetse n’abayobozi batandukanye, by’umwihariko abo mu makipe ya Etincelles FC, Marine FC na Rutsiro FC.

Gushyura ‘Vigoureux’ byabereye mu Murenge wa Rugerero ahagana saa 16:00 za tariki 12 Nzeri 2024, bibimburirwa n’umuhango w’amasengesho yakorewe ku Musigiti wa Nyakabungo rwagati mu Mujyi wa Rubavu.

Benshi mu bitabiriye iki gikorwa, bavuze ko uruhare rwe ntagereranwa mu gufasha abakiri bato gukina umupira w’amaguru, rutazigera rwibagirana.

Sheikh Ahmad Sibomana yagize ati:“Yatanze byose hagamijwe ineza y’abakina umupira w’amaguru. Yaba abaturanyi, inshuti n’umuryango, yatabarutse ntawe barebana nabi. Abarimo abakinnyi yatoze n’abatoza bakoranye, n’abahamya b’ibyo mvuga” .

Ku myaka 67 y’amavuko, Mungo Jitiada ‘Vigoureux’ yatabarutse asize abana 4. Akaba kandi akurikiye uwari Umugore we witabye Imana mu 2007.

Amafoto

The Muslim burial ceremony took place in Rugerero Sector at around 4 PM,

veteran coach Mungo Jitiada, affectionately known as ‘Vigoureux’, was laid to rest on Thursday, September 12

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *