Umutingito wahitanye 153 ukomeretsa 732 mu bihugu bya Thailand na Myanmar

Agahinda ni kenshi muri Thailand na Myanmar, nyuma y’uko Umutingito wo mu rukerera rwo kuri uyu wa 28 Werurwe 2025 uhitanye 144 ugakomeretsa 732 muri bihugu byombi.

Akarere ibi beherereyemo kazwi nka “Ring of Fire” gakunze kugaragaramo imitingito ikunze kurikoroza.

Aka gace gaherereyemo bimwe mu bihugu byo muri Aziya, Amerika y’Amajyepfo n’Amajyaruguru na Pasifika.

Uyu mutingito warikoroje, wari ku kigero cya Magnitude ya 7,7 muri Myanmar nk’uko bimwe mu binyamakuru birimo na Al Jazeera dukesha iyi nkuru byabitangaje.

Wibasiye cyane agace kari kuri Kilometero 16 mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Umujyi wa Sagaing, hafi ya Mandalay, Umujyi wa kabiri munini muri Myanmar.

Nyuma y’iminota 10 gusa, hakurikiyeho undi mutingito wari ku kigero cya 6.4, igikuba gikomeza gucika mu gihugu.

Uretse aha muri Myanmar, muri Thailand by’umwihariko mu ku Murwa mukuru Bangkok, abantu 9 bapfuye, barimo 8 baguye mu Nyubako y’Amagorofa 30 yari iri kubakwa igahirima.

Aha muri Bangkok, abantu 117 baraburiwe irengero, ibintu bikomeje gutera impungenge zikomeje kuba zose mu bikorwa byo gushakisha no gutabara ababa bakiri bazima.

Wangije byinshi birimo Ibisenge by’Inyubako byaguye, Ibiraro byasenyutse n’imitungo myinshi yahatikiriye muri ibi bihugu byombi.

Leta ya Myanmar yahise itangaza ibihe bidasanzwe byajyaniranye n’ibikorwa by’ubutabazi.

Uyu mutingito werekanye ko hakiri urugendo rurerure mu kwitegura no guhangana n’ingaruka z’imitingito.

Ubushobozi bwo gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’Imitingito by’umwihariko mu bihugu bikennye, ni kimwe mu bibazo bikomeye Isi ikwiye kwitaho.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *