Umusaruro w’Amabuye y’Agaciro u Rwanda rwohereza mu mahanga wagabanutseho 2%

0Shares

Umusaruro uturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro woherezwa hanze y’igihugu, waragabanutse ku kigero 2%, mu gihembwe cya 2 cy’uyu mwaka wa 2024.

Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda isobanura ko iri gabanuka ryatewe n’ibihe bitagenze neza ndetse n’ibiciro byatunguranye ku isoko mpuzamahanga.

Inyandiko igaragaza umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu, (GDP) mu gihembwe cya 2 muri uyu mwaka wa 2024, yerekana ko urwego rw’inganda rwagize uruhare mu kuzamura umusaruro mbumbe ku kigero cya 21%.

Umusaruro uturuka mu nganda kandi nawo wazamutse ku kigero cya 15%, bigizwemo uruhare n’ibikoresho by’ubwubatsi n’ibikenerwa mu buzima busanzwe.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (nabwo bubarizwa mu rwego rw’inganda) bwarahungabanye, bituma umusaruro woherezwa hanze ugabanuka ku kigero cya 2%.

Ivan Murenzi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda yagize ati “Hagati muri iki gihembwe cya 2, mu gihe cy’itumba, bimwe mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byagizweho ingaruka, cyane cyane mu kwezi kwa 4 no mu kwa 5 hagati.”

“Ikindi ni uko ibiciro byatunguranye, uko byari byitezwe ntabwo ariko byagenze, kandi murabizi ko nyuma yo gucukura, habaho kubika umusaruro, nyuma ukoherezwa hanze ku isoko mpuzamahanga. Ibi nibyo tubona by’ingenzi byabangamiye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro”.

Nubwo izi ngorane zabayeho ariko, ntabwo bibujije ko urwego “RMB” rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaze, rumaze iminsi rwarafashe ingamba zihariye zo kongera umusaruro n’ubwiza bw’amabuye y’agaciro y’u Rwanda, acuruzwa ku isoko mpuzamahanga.

Mu mwaka ushize wa 2023, amabuye y’agaciro yoherejwe hanze y’igihugu yariyongereye ku kigero cya 43% nkuko byemezwa n’ikigo RMB, gishinzwe mine, peteroli na gazi.

Iki kigo kandi kivuga ko mu 2023 amabuye y’agaciro yinjirije u Rwanda abarirwa miliyari 1.1 z’amadorali, avuye kuri miliyoni 772 mu 2022. 

Zahabu niryo buye ry’agaciro ryinjije amadovise menshi kurusha andi mu mwaka ushize.

Icyo gihe mu kwezi kwa 10, u Rwanda rwohereje hanze zahabu ipima ibiro 1015, ifite agaciro ka miliyoni zirenga 62 z’amadorali y’Amerika, mu kwezi kwakuriyeho rwohereza zahabu ipima ibiro 823 bibariwa agaciro ka miliyoni zirenga 52, mu gihe mu kwezi kwa 12 muri uwo mwaka, hacurujwe ibiro 1320 bya zahabu bibarirwa agaciro ka miliyoni zirenga 87 z’amadorali y’Amerika. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *