Rwiyemezamirimo wo mu gihugu cya Uganda, Zarinah Hassan uzwi nka Zari Hassan cyangwa se Zari the Boss Lady ku Mbuga nkoranyambaga, aravugwaho kuba yasezeranye n’Umugabo arusha Imyaka 10 y’Amavuko.
Ibi ni mu gihe ku Mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho amugaragaza asezerana na Shakib bari bamaze igihe bakundana.
Amashusho yashyizwe hanze, agaragaraza Zari wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, yambikwa Impeta na Shakim, bakikijwe n’abantu bake bari batumiwe.
Aya mashusho kandi, agaragaza Zari n’uyu mukunzi we bari gusangira bishimira isezerano bahanye n’ahandi bari kwifotoza hamwe n’inshuti.
Ni ubwa gatatu uyu mugore ufite abana batanu ashatse umugabo nyuma Yvan Ssemwanga witabye Imana bafitanye abana batatu na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri.
Hashize umwaka umwe Zari w’imyaka 43 na Shakib w’imyaka 32 batangiye kwerekana iby’urukundo rwabo rutavuzweho rumwe bitewe n’ikinyuranyo cy’imyaka yabo.
Amafoto