Irushanwa ngaruka mwaka rigamije kwimakaza imiyoborere myiza rizwi nka ‘Umurenge Kagame Cup’, rigeze aho rukomeye.
Nyuma yo guhatana guhera mu kwezi kwa Mutarama [1] uyu mwaka w’i 2025, guhera mu Mirenge kugeza ku rwego rw’Uturere n’Intara, kuri ubu iri rushanwa rigeze mu mikino ya kimwe cya kabiri ku rwego rw’Igihugu.
Ku rwego rw’Intara y’i Burasirazuba, Amakipe yo mu Karere ka Kirehe niyo ayihagarariye mu mukino w’umupira w’amaguru.
Aya makipe agizwe n’ikipe y’Umurenge wa Gahara mu kiciro cy’abagore, n’iy’Umurenge wa Kirehe mu bagabo.
Mu kiciro cy’abagore, Gahara yabonye itike yo guhagararira Intara y’i Burasirazuba ikuyemo Fumbwe yo muri Rwamagana, iyitsinze ibitego 2-0, mu gihe mu bagabo, Kirehe yasezereye Murambi yo mu Karere ka Gatsibo kuri Penaliti 4-3, nyuma y’uko iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe aguye miswi y’igitego 1-1.
Muri izi mpera z’Icyumweru turimo, nibwo hakinwe imikino yo kwishyura ya ¼, yaje isanga iyari yakinwe mu Cyumweru gishize.
Mu Cyumweru gishize, Umurenge wa Gahara wari wasuye uwa Mahembe yo muri Nyamasheke mu Ntara y’i Burengerazuba, amakipe yombi agwa miswi y’igitego 1-1, mu gihe uwa Kirehe wari watsinze uwa Mbazi yo mu Karere ka Huye ihagarariye Intara y’Amajyepfo, igitego 1-0.
Tariki ya 16 Gicurasi [5] 2025, nibwo hakinwe imikino yo kwishyura, imikino yakiniwe kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma, aho amakipe yo muri Kirehe yakirira.
Iyi mukino yakurikiranywe n’abarimo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’i Burasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne.
Umukino wo kwishyura Gahara yari yakiriyemo Mahembe, warangiye Mahembe iwutsinze ku ntsinzi y’igitego 1-0.
Iki gitego cyatsinzwe na Niyigena Donatha ku munota wa 11, cyahise gisezerera Kirehe, gihesha Mahembe itike ya ½, ku ntsinzi y’ibitego 2-1 uteranyije imikino yombi.
Ku ruhande rw’abagabo, Umurenge wa Kirehe wahatambukanye ishema, nyuma yo gusezerera uwa Mbazi ku ntsinzi y’ibitego 2-1 mu mikino yombi.
Ni mu gihe umukino wo kuri uyu wa Gatanu wahuje amakipe yombi, warangiye aguye miswi y’igitego 1-1.
Igitego cya Izabayo Thierry wo mu Murenge wa Mbazi nicyo cyafunguye amazamu ku munota wa 52, kiza kwishyurwa na Nsengimana Simon kuri penaliti nyuma y’iminota 6 gusa, n’ukuvuga ku munota wa 58.
Nyuma yo gukatisha itike ya ½, biteganyijwe ko ntagihindutse, Umurenge wa Kirehe uzisobanura n’uwa Bwishyura yo mu Karere ka Karongi.
Uyu mukino ukaba wakinwa ku wa Gatanu w’Icyumweru gitaha, tariki ya 23 Gicurasi [5] 2025.
Ku ruhande rw’Umurenge wa Gahara, n’ubwo amahirwe abarirwa ku mitwe y’Intoki, ushobora kuzabona itike nk’uwatsinzwe neza.
Uko mikino yagenze mu bagabo:
Imikino ibanza
- Huye 0- 1 Kirehe
- Bwishyura 1- 0 Kimonyi
- Jabana 1- 1 Boneza
Imikino yo kwishyura
- Jabana 3- 0 Boneza (Agg 4-1)
- Bwishyura 3-1 (Agg 3-2)
- Kirehe 1- Mbazi 1 (Agg 2-1)
Uko imikino ibanza yari yagenze mu bagore
- Murunda 3- 0 Cyuve
- Kacyiru 0- 0 Kigoma
- Mahembe 1-1 Gahara.
Irushanwa rya Umurenge Kagame Cup, ryatangiye gukinwa mu 2006. Rigamije kwimakaza imiyoborere myiza, gufasha abaturage gusabana no kuzamura impano mu mikino itandukanye.
Rikinwa mu Mirenge 416 yose yo mu gihugu. Amakipe akuranamo imbere mu Turere, ayahize ayandi agahagararira Uturere twayo ku Rwego rw’Intara. Ayegukanye ibikombe ku rwego rw’Intara, aseruka ku rwego rw’Igihugu.
Amafoto