Umurenge Kagame Cup 2025: Imirenge yo muri Kirehe yihariye ibikombe ku rwego rw’Intara

Umurenge Kagame Cup, Irushanwa rugamije kwimakaza imiyoborere myiza ryasojwe ku rwego rw’Intara y’i Burasirazuba.

Iryo muri uyu mwaka w’i 2025, ryasorejwe kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma tariki ya 30 Werurwe 2025.

Iyi Sitade yari yakubise yuzuye abafana, cyane abakunzi n’abafana b’amakipe y’Imirenge yageze ku mikino ya nyuma [Finale].

Ku rwego rw’Intara, yitabiriwe n’Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba, Pudence Rubingisa, Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, CP Emmanuel Hatari, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’i Burasirazuba, Dr. Jeanne Nyirahabimana, abayobozi b’Uturere n’abandi…

Imikino ya kinwe ku munsi nyirizina, irimo Umupira w’Amaguru [Football] n’Imikino y’Intoki ya Volleyball na Basketball.

Indi mikino irimo Volleyball y’abantu bafite Ubumuga, Imikino Ngororamubiri n’iyindi, yari yarakinwe mbere.

Amakipe yo mu Mirenge y’Akarere ka Kirehe, niyo yihariye ibikombe, aho yegukanye ibikombe bine [4].

Uyu mubare, ugira iyi Mirenge iyegukanye byinshi muri russange ku rwego rw’Intara y’i Burasirazuba.

Ibi bikombe birimo icy’Umupira w’Amaguru mu bagore n’abagabo n’ibikombe bibiri by’imikino ya Volleyball n’abantu bafite Ubumuga.

Nyuma yo kwegukana ibi bikombe, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira, yahamirije Itangazamakuru ko bagiye gukora ibishoboka byose bakitegura bihagije, ku buryo bazahacana umucyo ubwo bazaba bahagarariye Intara mu mukino yo ku rwego rw’Igihugu.

N’ubwo ahazabera iyi mikino yo ku rwego rw’Igihugu hataramenyekana, THEUPDATE ifite amakuru ko ishobora gukinirwa mu Karere ka Bugesera. Iy’Umwaka ushize, yakiniwe mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’i Burasirazuba.

  • Uko amakipe yitwaye mu kwegukana Ibikombe

Mu mukino wa Basketball, Akarere ka Kayonza niko kegukanye igikombe mu bagore gatsinze Akarere ka Bugesera amanota 50-14 Bugesera. Mu bagabo kandi, Kayonza yacyegukanye itsinze Rwamagana 53-46.

Mu mukino wa Volleyball mu bagore, Akarere ka Ngoma kegukanye igikombe gatsinze Kayonza amaseti 3-0 naho mu bagabo, Akarere ka Ngoma gatsinda Bugesera amaseti 3-0.

Mu mikino ya kimwe cya kabiri mu bagabo, Bugesera yakuyemo Kirehe iyitsinze amaseti 3-2.

Mu mupira w’amaguru, mu bagore, igikombe cyegukanywe na Gahara itsinze Fumbwe ibitego 2-0.

Mu bagabo, Ikipe y’Umurenge wa Kirehe yegukanye igikombe itsinze Murambi kuri za Penaliti 4-3, nyuma y’uko iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe aguye miswi y’igitego 1-1.

Irushanwa rya Umurenge Kagame Cup, ryatangiye gukinwa mu 2006. Rigamije kwimakaza imiyoborere myiza, gufasha abaturage gusabana no kuzamura impano mu mikino itandukanye.

Rikinwa mu Mirenge 416 yose yo mu gihugu. Amakipe akuranamo imbere mu Turere, ayahize ayandi agahagararira Uturere twayo ku Rwego rw’Intara. Ayegukanye ibikombe ku rwego rw’Intara, azeruka ku rwego rw’Igihugu.

Amafoto

Image
Pudence Rubingisa, yashimiye abaturage bitabiriye iyi mikino abizeza ko bazakora ibishoboka amakipe akitwara neza ku rwego rw’Igihugu

 

Image

Image

Image
Umurenge wa Gahara wishimiye kwegukana igikombe mu bagore utsinze uwa Fumbwe

 

Image

Image
Umurenge wa Kirehe wegukanye igikombe ku rwego rw’Intara utsinze uwa Murambi wo muri Gatsibo

 

Image
Ngoma yegukanye igikombe muri Volleyball mu bagabo n’abagore

 

Image
Ikipe y’abantu bafite Ubumuga y’Akarere ka Kirehe yegukanye igikombe muri Volleyball, igishyikirizwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *