Umwe mu banyamakuru babaye ibirangirire mu Itangazamakuru ryo mu Rwanda, by’umwihariko irya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jean Lambert Gatare, yapfuye ku myaka 55, nk’uko umwe mu bo mu muryango we yabihamirije Igitangazamakuru cy’Abongereza BBC.
Gatare, wize indimi no kwigisha, yamenyakanye mu Rwanda mu itangazamakuru ry’imikino kubera ahanini ubuhanga bwe mu kogeza imikino irimo kuba kuri Radio Rwanda.
Umwe mu bo mu muryango we utifuje gutangazwa, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko Gatare yaguye mu Buhinde mu ijoro ryo ku wa gatanu aho yari amaze igihe yivuriza uburwayi bw’umugongo.
Hari hashize igihe kigera ku myaka ibiri Gatare yibasiwe n’ubu burwayi.
Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, biganjemo abanyamakuru n’abandi bamumenye ahanini kuri Radio Rwanda, bakomeje gutangaza akababaro batewe no kumenya urupfu rwe.
Jean Lambert Gatare yakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo;
- BBC Gahuzamiryango, ishami ry’Ikinyarwanda n’Ikirundi
- Radio Rwanda
- Isango Star, yabereye umuyobozi
- Na Rushyashya.
Ikipe ya Rayon Sport, yari azwiho kubera umufana ukomeye, kandi yabaye mu buyobozi bwayo, yatangaje ko “umurage we uzahoraho iteka“.
Mu itangazo, Rayon Sports yanditse iti:”Yakundishije abato Gikundiro. Yayise utubyiniriro tutazibagirana. Ni umunyabigwi nyakuri.”
Yabaye muri komite nyobozi ebyiri zitandukanye za Rayon Sport, ashinzwe itangazamakuru n’imenyekanishabikorwa.
Gatare yabereye urugero abanyamakuru benshi binjiraga mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda.
Ubwo yakoreraga ikinyamakuru Rushyashya, ibyo yagiye atangaza ntibyavugwagaho rumwe.
Mu biganiro yatanze mbere ku buzima bwe, Gatare yavuze ko akunda gusabana, gutera urwenya, ko akunda cyane umupira w’amaguru, gusangira n’inshuti, ndetse n’umurimo.
Gatare asize umugore, n’abana batatu.