Abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda, bahunadagajwe amajwi kuri Umulinga Alice, bamutorera kubayobora muri Manda izarangira mu 2028.
Uyu wari usanzwe ari umuyobozi w’agateganyo mu myaka ibiri ishize, yatowe n’amajwi 100%, mu nteko rusange yateranye kuri uyu wa 10 Gicurasi [5] 2025. Niwe mugore wa mbere utorewe kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda kuva yashingwa mu 1984.
Iyi nteko rusange yateraniye mu Cyumba cy’Inama cya Lemigo Hotel, yari ifite ingingo imwe gusa, ariyo yo gutora Komite nyobozi isimbura icyuye igihe.
Iyi nteko rusange kandi yanitabiriwe na Rwamalika Felicite, Umunyarwandakazi rukumbi ufite umwanya muri Komite Olempike ku rw’Isi [IOC Member] mu ndimi z’Amahanga.
Yatangijwe no kuririmba Indirimbo yubahiriza Igihugu cy’u Rwanda, yakurikiwe n’iya Komite mpuzamahanga Olempike.
Komite icyuye igihe yasimbuwe, yari yatoye Uwayo Théogène watorewe muri Kanama 2021 asimbuye Valens Munyabagisha wari umaze ukwezi kumwe ayiyobora, nyuma akegura kuri izi nshingano.
Umulinga wari Visi Perezida wa mbere, mu 2023 yahise afata inshingano zo kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda nyuma y’uko mu Kwezi k’Ugushyingo [11] kw’i 2022, Uwayo yeguye ku mpamvu zavuzwe ko ari iz’uburwayi.
Nyuma yo guhundagazwaho amajwi, Umulinga yavuze ko kuba yari Umukandida rukumbi kuri uyu mwanya nta kibazo byagakwiye guteza, ahubwo ari ishusho y’ubwumvikane n’ubufatanye buri mu banyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda.
Umulinga wabaye umukinnyi wa Volleyball mu gihe cy’Imyaka 15 mu Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro nk’umukinnyi ugaburira abandi Imipira [Setter/ Passeur], yijeje abanyamuryango bamuhundagajeho amajwi ko batamwibeshyeho, kandi ubunanaribonye yakuye muri iki gihe yari amaze abayobora, buzamufasha muri Manda nshya yatorewe.
Yagize ati:“Nzaharanira ko Komite Olempike y’u Rwanda iba Umuryango ushingiye kandi wubahiriza amategeko. Kimwe mu by’ibanze kandi bituraje ishinga nka Komite nshya, n’ugukora ibishoboka byose muri iyi Manda, tukazubaka ikicaro cya Komite Olempike y’u Rwanda, kandi ndizera ko hamwe n’inzego dufatanya, tuzabigeraho”.
Yakomeje agira ati:“Komite nshya ahanini igizwe n’umubare w’abantu barimo ab’imyaka ikiri mito, bityo tukaba tubizeyeho kuzagira uruhare mu guteza imbere imikino inyuranye, cyane ko Igihugu cyacu cyagaragaje ko iyo abakiri bato bahawe amahirwe, kugera ku iterambere byihuta”.
Kubaka ikicaro cya Komite Olempike, n’umwe mu mihigo ababanjirije Umulinga bagiye bahiga mu bihe bitandukanye, ariko bose bavuye muri izi nshingano bitagezweho.
Mu gihe yaramuka awesheje, nta kabuza ko yazahora yibukwa mu mateka nk’umwe mu bantu b’ingenzi bagiriye akamaro Komite Olempike y’u Rwanda, ndetse na Siporo muri rusange.
Uretse Umulinga watorewe kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda, abandi batowe bagizwe na:
- Visi Perezida wa Mbere: Gakwaya Christian (yari asanzwe ari Umubitsi)
- Visi Perezida wa Kabiri: Umutoni Salama
- Umunyamabanga Mukuru: Kajangwe Joseph (yari asanzwe kuri uyu mwanya)
- Umubitsi: Ganza Kevin
Komite nyobozi yahawe abajyanama babiri. Kuri iyi myanya, hatowe Butoyi Jean na Ruyonza Arlette.
Uretse Komite nyobozi, hatowe n’indi myanya izayifasha gusohoza inshingano. Muri iyi myanya, harimo Abagenzuzi b’Imari batatu, aba bakaba bagizwe na: Mbaraga Alexis, Dusingizimana Thierry na Bugingo Elvis.
Hatowe kandi abagize Urwego rwo gukemura amakimbirane, aba bakaba ari: Rwabuhihi Innocent, Kagarama Clémentine na Nkurunziza Jean Pierre.
Muri rusange, muri Komite icyuye igihe, utagarutsemo ni Rugabira Girimbabazi Pamela wari wiyamamaje avuye mu Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, icyo gihe yari umuyobozi waryo, ariko kuri ubu, uyu mwanya wo kuyobora iri Shyirahamwe, uyobowe na Munyana Cynthia.
Perezida mushya, Umulinga Alice, yatowe mu gihe Komite Olempike iri mu rugendo rwo kuzamura urwego rwa siporo mu gihugu, no kongerera ubushobozi amashyirahamwe y’imikino atandukanye.
Imwe mu mirimo imutegereje ndetse na komite bazakorana, harimo gufasha Amashyirahamwe ya Siporo mu Rwanda gutegura abakinnyi bazitabira imikino Olempike y’Urubyiruko izabera i Dakar muri Senegal mu 2026, Imikino ya Commonwealth ihuza Ibihugu byakoronijwe n’Ubwongereza n’ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza izabera i Glasgow muri Ecose mu 2026, Imikino Olempike yo mu Mpeshyi izabera i Los Angles muri USA mu 2028, Imikino ya Basketball Africa League yo mu cyerekezo kiswe Nile izabera mu Rwanda guhera tariki ya 17-25 Gicurasi [5] 2025 ndetse na Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare izakinirwa mu Rwanda mu Kwezi kwa Nzeri [9] 2025.
Amafoto