Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwatangaje ko rwataye muri yombi Kayiranga, wari Umukozi ushinzwe imyubakire mu Karere ka Gasabo. Aracyekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira Ruswa.
THEUPDATE yabonye amakuru ko Kayiranga afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera.
Nyuma yo gufatwa amaze kwakira Ruswa ya Miliyoni 1 y’Amafaranga y’u Rwanda, muri Miliyoni 4 yari yasabye.
Akekwaho kuba yari yarasabye Miliyoni 4 z’Amafaranga y’u Rwanda, umuturage wari warubatse Ihema riberamo Ibirori bigiye bitandukanye mu buryo butemewe n’amategeko kugira ngo ntibazamusenyere.
Iki cyaha akurikiranweho kiramutse kimuhamye yahanwa n’Ingingo ya 4 y’Itegeko ryerekeye kurwanya Ruswa, ivuga ku gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.
Rigira iti:”Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye”.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bwo kwanga guhishira aho babonye ruswa, runasaba abubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko kubireka no gukora ibyemewe n’amategeko.