Kugeza ubu, habarurwa Miliyoni 1,7 z’abatuye Umujyi wa Kigali, gusa muri bo, Ibihumbi 300 bawukoreramo bataha hanze yawo, bitewe n’ibura ry’amazu yo guturamo.
Ni iki haba uyu Mujyi ndetse na Leta bateganya mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.
Umujyi wa Kigali wagaragarije abashoramari amahirwe atandukanye ari mu myubakire no gutwara abantu, hagamijwe kubaka inzu ibihumbi 18 ziciriritse buri mwaka, zifasha abawukoreramo kubona aho gutura.
Kuva ka wa Mbere no kuri uyu wa Kabiri, i Kigali hari hateraniye inama ku ishoramari hagati y’u Rwanda n’Ubumwe bw’u Burayi (EU-Rwanda Business Forum), yareberaga hamwe amahirwe ashobora kubyazwa umusaruro.
Ni inama yitabiriwe n’abayobozi ndetse n’abashoramari ku mpande zombi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko mu biganiro n’abashoramari, babaganirije ku mishinga Umujyi wa Kigal ufite, cyane cyane mu miturire n’iterambere rirambye, cyane ko hari n’abafite imishinga ubu irimo gushyirwa mu bikorwa.
Yakomeje ati “Mu mishinga rero dufite mu mujyi twabagaragarije, hari umushinga munini cyane wo gutuza abantu, kuko iyo tugendeye ku mibare y’ibaruka, umujyi utuwe n’abantu miliyoni 1,7, kongeraho n’abashobora kwirirwa mu mujyi bawukoreramo ariko bagataha hanze, bageze ku 300.000.”
“Turabagaragariza rero amahirwe ahari mu kubaka cyane cyane inzu ziciriritse, zo kugira ngo abantu batuye mu mujyi bawugumemo, duhuze n’igishushanyo mbonera, babe babona inzu zo guturamo.”
Yavuze ko kugira ngo ibyo bishoboke, hakenewe ishoramari rifatika mu kubaka izi nzu ziciriritse.
Rubingisa yakomeje ati:“Nko mu miturire dukeneye inzu nyinshi zigeze ku 18.000 buri mwaka, ubwo ni ukugira ngo umuntu wese uri mu mujyi abe yatura neza. Mwabonye umushinga twakoze i Mpazi, ni umushinga dukunda kuvuga kuko udufasha gusobanura icyo dushaka n’uko dushaka ko bikorwa.”
“Ni ukugira ngo abantu batuye ku buso bunini, nk’urugero ruri hariya, imiryango igeze kuri 300 ituye ku buso bwa hegitari enye, ariko ukabatuza ku buso bwa hegitari imwe, izindi eshatu ukaba wazikoresha ikindi nk’ishoramari, ku buryo abandi bashobora kuhubaka.”
Ni imishinga Rubingisa yavuze ko itanga akazi, n’isoko ry’ibikoresho birengera ibidukikije, kandi biboneka ku isoko ry’u Rwanda.
Mu mishinga y’ubwubatsi ubu irimo gukorwa harimo uw’abafaransa bashoye imari mu nzu ziciriritse i Gahanga, abanya-Israel bashoye imari mu kubaka inzu i Kabeza n’abandi.
Yakomeje ati:“Hari n’abandi bamaze iminsi batwegera. Aha rero byari ukugira ngo tubahuze, tubagaragarize iyo mishinga ihari n’aho bayikorera.”
Indi mishinga ihari ubu igiye gutangira, irimo uwa Inzovu Mall igiye gutangira kubakwa ku Kimihurura, ahahoze Minisiteri y’ubutabera n’Urukiko rw’Ikirenga.
Rubingisa yavuze ko hari gahunda zashyizweho zorohereza abashora imari mu nzu ziciriritse, ndetse hateganyijwe ubutaka butandukanye bushobora kwifashishwa, bikorwa bigizwemo uruhare n’inzego zirimo Minisiteri y’Ibikorwa remezo ndetse na Banki y’u Rwanda itsura amajyambere.
- Amahirwe mu Bwikorezi
Rubingisa yavuze ko uretse mu bwubatsi, Umujyi wa Kigali unafite amahirwe mu bwikorezi bw’abantu, hagamijwe gukemura ikibazo cy’imirongo miremire mu ngendo rusange.
Mu gushakira umuti iki kibazo, Leta y’u Rwanda iheruka gusinyana amasezerano na sosiyete y’ubucuruzi ya Vivo Energy yo kuzana mu Mujyi wa Kigali bisi zitwara abagenzi zirenga 200 zikoresha amashanyarazi, ndetse mu mezi make ari imbere ibisabwa byose ngo zitangire gukora bizaba byamaze gukorwa.
Ni ishoramari Rubingisa avuga ko rizakemura ikibazo kandi rijyanye no kubungabunga ibidukikije, rikaba rifite amahirwe yihariye muri iki gihe.
Yavuze ko mu bwokorezi, bashaka kugabanya umwanya abantu bamara bategereje imodoka, ku buryo niba umuntu ava mu rugo ajya ku kazi, ajya guhaha cyangwa ku ishuri, akoresha igihe gito.
Rubingisa yakomeje ati:“Nazo zikaza, niba ari izo bisi cyangwa ubundi buryo turi gutekereza hamwe nabo, bitangiza ibidukikije. Ubwo ni ukuvuga ngo ese barakoresha irihe koranabuhanga kugira ngo ibisubizo tubibone ariko nanone bidateje ikindi kibazo, kugira ngo umujyi ube ari umujyi ugendwa, woroheye abantu bawubamo, ahantu heza, ariko nanone dufite ubuzima bwiza.”
Yavuze ko kugeza ubu umuntu ategereza imodoka mu minota igera kuri 45, ku buryo yagira nibura hagati ya 18 na 25, byakunda ikajya munsi yaho.
Ni iminota ibaho mu gihe abantu bagiye cyangwa bavuye ku kazi ari benshi nko mu gitondo cyangwa nimugoroba, kuko mu yandi masaha imodoka ahubwo ziba zabuze abo zitwara.
Ati:”Ibyo rero ni ugufatanya n’abikorera.”