Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burimo kureba uburyo habaho impinduka muri gahunda yo kunganira mu kubaka imihanda ya kaburimbo yoroheje yo mu bice abaturage batuyemo aho abaturage batangaga 30% naho umujyi ukabongereraho 70% asigaye.
Umujyi wa Kigali uvuga ko habayeho ubusabe burenga 100 kandi ingengo y’imari itaboneka uko bikwiye.
Imihanda ya kaburimbo isaga ibirometero 15 hirya no hino mu mujyi wa kigali ni yo irimo kubakwa aho abaturage batanze 30% umujyi wa Kigali nawo ubunganira 70%.
Cyakora imirimo ntiyihuta uko bikwiye kuko ingengo y’imari umujyi usabwa itabonekera rimwe.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel avuga ko barimo kureba uko iyi gahunda yavugururwa.
Izi mpinduka barimo kuganiraho ziraterwa n’uko umujyi wa Kigali wakiriye ubusabe bwinshi bw’abashaka kwikorera imihanda ya kaburimbo. Ku bw’ibyo hari imihanda yemewe ariko imaze igihe kinini itarubakwa.
Kuva hatangira yo kubaka imihanda ya kaburimbo muri quartier abaturage bagatanga 30% n’umujyi wa Kigali 70% hamaze kuboneka ubusabe busaga 100.
Ubusabe 29 bwaremejwe ariko imihanda ntiratangira kubakwa. Ubusabe busaga 70 ntiburasubizwa.
Kuri ubu ubusabe bwa mbere bw’imihanda isaga ibirometero 15 ni yo irimo kubakwa ndetse hari igeze ku kigero cya 98% n’indi ikiri ku kigero cya 30%. Yose ifite agaciro ka miliyari 3.6 abaturage bakaba baratanze miliyari 1Frw. (RBA)