Just Fontaine, ufite umuhigo w’isi wo gutsinda ibitego byinshi mu irushanwa rimwe ry’igikombe cy’isi, yapfuye ku myaka 89.
Fontaine yatsindiye Ubufaransa ibitego 13 mu mikino itandatu yo mu gikombe cy’isi cyo mu 1958 cyabereye muri Suède (Sweden), ubwo ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yasozaga irushanwa iri ku mwanya wa gatatu.
Ku rutonde rw’isi rw’abakinnyi batsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’isi b’ibihe byose, asangiye umwanya wa kane na Lionel Messi wa Argentina.
Ikipe ya Stade de Reims yahoze akinamo yagize iti: “Icyamamare mu mupira w’amaguru w’Ubufaransa, rutahizamu wihariye, umukinnyi w’umunyabigwi wa Reims”.
Indi kipe yanyuzemo, Paris St-Germain, yagize iti: “Turazirikana Just Fontaine. Intangarugero mu mupira w’amaguru w’Ubufaransa ituvuyemo”.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF) ryavuze ko Fontaine ari “utsinda ibitego w’iteka ryose” n'”umunyabigwi w’umupira w’amaguru wo ku isi”.
Perezida w’inzibacyuho wa FFF, Philippe Diallo, yagize ati: “Urupfu rwa Just Fontaine rushoye umupira w’amaguru w’Ubufaransa mu marangamutima menshi no mu kababaro kenshi cyane.
“Yanditse kimwe mu bihe byiza cyane mu mateka y’ikipe y’Ubufaransa”.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Didier Deschamps yavuze ko urupfu rwa Fontaine “ruzababaza buri muntu wese ukunda umupira w’amaguru”. Yongeyeho ko “ari kandi azahora ari umunyabigwi w’ikipe y’Ubufaransa”.
Hazafatwa umunota wo gukoma amashyi mu guha icyubahiro Fontaine ku bibuga byose by’umupira w’amaguru byo mu Bufaransa, uhereye ku mikino yo kuri uyu wa gatatu yo mu gikombe cy’Ubufaransa.
Rutahizamu ukomeye n’Umunyamuhigo
Abakinnyi batatu bonyine ni bo batsinze ibitego byinshi mu bikombe by’isi kurusha Fontaine, uwo mubare ukaba urushaho kuba udasanzwe kuko we yakinnye gusa mu irushanwa ry’igikombe cy’isi ryo mu 1958.
Ntiyari no kuba yarakinnye muri iryo rushanwa iyo hataba ku bw’imvune za ba rutahizamu bagenzi be Thadée Cisowski n’uwo bakinanaga muri Reims, René Bliard.
Rutahizamu Fontaine byaje kurangira atsinze muri buri mukino Ubufaransa bwakinnye muri icyo gikombe cy’isi cyo muri Suède, harimo n’ibitego bine yatsinze mu mukino batsinzemo Ubudage bw’Uburengerazuba ibitego 6-3, wari uwo guhatanira umwanya wa gatatu.
Byose hamwe, Fontaine yatsinze ibitego 30 mu mikino 31 yakiniye Ubufaransa hagati y’umwaka wa 1953 na 1960.
Igihe kinini cye cyo gukina umupira yakimaze mu ikipe ya Stade de Reims, yatsindiye ibitego 145 mu mikino 152, ayifasha kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona y’Ubufaransa ya Ligue 1 ndetse ayifasha kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Uburayi (European Cup) cyo mu 1959, aho batsinzwe na Real Madrid yari irimo abakinnyi Alfredo di Stefano na Ferenc Puskas.
Yanakiniye ikipe ya Nice n’ikipe ya USM Casablanca yo muri Maroc, ariko biba ngombwa ko ahagarika gukina umupira mu 1962, afite imyaka 28, nyuma yo kugira imvune y’amaguru yombi.
Nk’umutoza, Fontaine yatoje Ubufaransa imikino ibiri mu 1967, mbere yuko azamura Paris St-Germain ikagera muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu 1974, icyiciro yagumyemo kugeza ubu.
Nyuma yatojeho igihe gito ikipe ya Toulouse, mbere yuko ajya gutoza Maroc, igihugu cye cy’amavuko, atuma Maroc igera ku mwanya wa gatatu mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu (CAN) cyo mu 1980.
Fontaine kandi azibukwa kubera gufasha mu gushinga ishyirahamwe ry’Ubufaransa ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru babigize umwuga (Union Nationale des Footballeurs Professionels, UNFP), akaba yarabaye Perezida waryo wa mbere mu mwaka wa 1961.
Mu mwaka wa 2004, umunyabigwi Pelé wa Brazil yashyize Fontaine ku rutonde rwe rw’abakinnyi b’umupira w’amaguru b’ibihangange 125 bakiriho.