Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa washyize i Gorora abakoresha RwandAir bagana i Paris

0Shares

Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu Kirere izwi RwandAir, yashyize igorora abajya n’abava i Paris mu Bufaransa. Ibi bikaba binashimangira imibanire myiza y’ibihugu byombi.

Guhera tariki 27 Kamena uyu mwaka, RwandAir izatangiza ingendo zihuza Kigali na Paris idahagaze, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere imigenderanire hagati y’imijyi yombi.

Izi ngendo zizajya zikorwa gatatu mu cyumweru, kuwa Kabiri, Kuwa Kane no kuwa Gatandatu. Indege ya RwandAir izajya ihaguruka i Kigali saa saba n’igice z’ijoro igere i Paris saa tatu n’igice z’umunsi ukurikiyeho.

Iyo minsi ni nayo izajya ikoreshwa indege za RwandAir zivana abagenzi i Paris zibageza i Kigali, aho bazajya bahaguruka i Paris saa tatu n’igice z’ijoro, zigere i Kigali saa kumi n’ebyiri za mu gitondo z’umunsi ukurikiyeho.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo yavuze ko iri tangizwa ry’ingendo Kigali-Paris ari igihamya cy’umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Ati “U Bufaransa ni isoko rikomeye kuri RwandAir muri uru rugendo turimo rwo guhuza Afurika n’u Burayi tunyuze ku gicumbi cyacu i Kigali […] Abagenzi bava cyangwa bajya mu Bufaransa turabizeza ikaze haba mu rugendo rw’itangiriro ndetse no mu myaka iri imbere.”

Iki cyerecyezo cya Kigali-Paris kije cyiyongera ku kindi cya Kigali- London Heathrow aho guhera mu Ugushyingo umwaka ushize, indege za RwandAir zisigaye zigerayo zidahagaze, mu gihe mbere zabanzaga guca i Bruxelles.

RwandaAir imaze igihe iri mu mavugurura agamije kuyifasha kuba muri sosiyete za mbere zitwara abantu n’ibintu mu ndege zikomeye muri Afurika.

Mu kwezi gushize, yakiriye indege nini yo mu bwoko bwa A330-200 izajya iyifasha mu gukora ingendo ndende zirimo izijya ku mugabane w’u Burayi.

Ifite intego zo gukomeza kwaguka igura indege nshya, aho mu myaka itanu iri imbere ishaka gukuba kabiri umubare w’indege ifite.

RwandAir isanzwe ikora ingendo mu bihugu bisaga 28.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *