Ukraine yafunguye Ambasade mu Rwanda

0Shares

Mu Mujyi wa Kigali hafunguwe ku mugaragaro Ambasade ya Ukraine mu rwego rwo gukomeza umubano w’iki gihugu n’u Rwanda ndetse n’ibyo mu Karere ruherereyemo.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki 18 Mata 2024, cyakozwe na Subkh Maksym Aliyovych, Intumwa idasanzwe ya Ukraine mu Burasirazuba bwo Hagati na Afurika afatanyije n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Clémentine Mukeka.

Ubwo hafungurwaga iyi ambasade, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Clémentine Mukeka yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye yo gukomeza umubano hagati y’u Rwanda na Ukraine.

Yagize ati “Uku gufungura ku mugaragaro iyi ambasade, ntabwo ari igikorwa cy’umuhango gusa ahubwo ni intambwe ijya mbere mu gukomeza umubano hagati y’ibihugu byacu.”

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’abandi banyapolitiki bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2023 ni bwo habayeho ibiganiro bigamije guharurira inzira umubano hagati ya Ukraine n’u Rwanda.

Icyo gihe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Ukraine, Dmytro Kuleba wari mu ruzinduko mu Rwanda, banasinya ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ibi byakurikiwe no guhura kw’abakuru b’ibihugu byombi mu Busuwisi mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu bw’Isi, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku ntambara iri kubera muri Ukraine ndetse n’ingamba zihari zo gushaka umuti w’amakimbirane.

Subkh Maksym Aliyovych, Intumwa idasanzwe ya Ukraine mu Burasirazuba bwo Hagati na Afurika ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri akaba yarakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta bagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi aho we n’itsinda ayoboye yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyira indabo ku mva.

Basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo Igihugu cyanyuzemo mu kongera kwiyubaka. (RBA)

Amafoto

Ambasade ya Ukraine yafunguwe ku mugaragaro i Kigali

 

Umuhango wo gufungura Ambasade ya Ukraine mu Rwanda witabiriwe n’abandi banyapolitiki bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

 

Subkh Maksym Aliyovych n’itsinda barikumwe basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyira indabo ku mva.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *