Uko Umubano w’Abanyarwanda uhagaze mu mboni ya MINUBUMWE

0Shares

Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), yatangaje ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwifashe neza ndetse buri ku rugero cyiza cyane.

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène uyobora MINUBUMWE, yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda butaragera ku 100% nk’uko iyi Minisiteri ibyifuza.

Avuga ko hari abantu birengagiza amateka u Rwanda rwanyuzemo, ibyo bikaba bibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati:”U Rwanda rwamaze imyaka isaga 700, ari Igihugu kiri mu mahoro, gikomeye, cyiyubaka, cyaguka, ariko amateka akerekana ko cyagizemo n’imyaka mibi igera kuri 35 mibi cyane.

Dr. Bizimana avuga ko kuva mu mwaka wa 1956 mu gihugu hatangiye Politiki yimika ivangura, yimika ubwicanyi, bigeze ku ndunduro haba Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Politiki yateye iyo Jenoside ikaba yaramaze imyaka isaga 30, ikaba yarasize ibikomere bikomeye kandi kugeza ubu hakaba hari abacyibona muri iyo Politiki.

Yagize ati:”Hari bamwe batarayireka haba mu mikorere yabo no mu myemerere yabo. Abo batarayireka hari abari mu gihugu n’abari mu mahanga bakomeza kwanduza abari mu gihugu bitewe n’uko ikoranabuhanga ryoroshye”.

Akavuga ko iyi ari imbogamizi yo kumva ko Politiki ya CDR, iya Hutu-Pawa, iya MRND, Politiki ya Parmehutu, ko hari ibyiza byazirangaga kandi ngo mu by’ukuri nta na kimwe.

Bwana Bizimana akomeza avuga ko, ikindi kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda, ni ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo ubumwe bw’Abanyarwanda bushobore kugerwaho ku gipimo cya 100%.

Ati:”Ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane irangwa no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nkana uko yagenze iyo ugoretse amateka ntabwo ushobora kubaka igihugu, kuko ibyaranze amateka y’igihugu ntibisibangana, bikomeza kuba uko biri”.

Jenoside yakorewe Abatutsi ni ihame ridashobora kwirengagizwa uko biri kose, ariko ngo hari abigiza nkana, yaba abayigize mo uruhare, bamwe mu nshutizabo n’ababakomoka ho.

Hari n’abandi mu Rwanda batemera ko uruhare rwabo mu miryango yabo ruvugwa kandi kuterekana amateka, kuterekana ukuri kw’amateka, ntabwo byashoboka kubaka ubumwe kuko ubumwe bwubakira ku kuri.

Ati:”Ibyo hari ababyibagirwa bagashaka kuvuga ngo mwibagirwe, mwibivuga, mwigaragaza amateka y’uko byagenze hanyuma twikomereze iterambere turamutse twirengagije icyo ngicyo rya terambere tumaze kugera ho ryakongera gusenywa na ba bandi bagufite ibitekerezo bibi nubwo ari bake”.

MINUBUMWE ivuga ko isanga ari ngombwa kugaragaza aho igihugu cyavuye amateka akigishwa akamenyekana.

Hazakomeza kwerekanwa itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo, ariko ngo no gukurikirana mu butabera abakoze ibyo byaha.

Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda bikomeye kandi bitoroshye kubutesha agaciro, ubumwe ni ihame ntakuka ni ihame rishimangira itegeko shinga mu mahame remezo.

Mu cyerekezo cya Guverinoma mu mahame 7, Perezida Kagame yatangiye kuva muri 217-2024 kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda biza ku isonga.

Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Jean Damascene Bizimana. (Ifoto/Ububiko)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *