Uko SIDA ihagaze mu Rwanda mu 2024: Yica Barindwi ku munsi, Icyenda bakayandura

0Shares

Mu Rwanda, Abantu 9 ku munsi bandura virusi itera SIDA naho abantu 7 ku munsi ikabahitana.

Iyi mibare, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko yagabanutse, kuko mu myaka itambutse abantu 20 ari bo bahitanwaga n’iyi Virusi ku munsi.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo ku rwanya SIDA, urubyiruko by’umwihariko uruturiye imipaka, rwasabye ko hongerwa ubukanguramba bwigisha ububi bwa virusi itera SIDA, kuko byarinda ubuzima bwa rumwe murirwo rwishoye mu busambanyi bwambukiranya imipaka.

Rubavu nk’Umujyi w’Ubukerarugendo ariko unazwiho ubushabitsi nyambukiranyamupaka, bituma ugaragaramo ubusambanyi ahanini bwishorwamo n’abakiri bato

AFAZARI J. w’imyaka 25, akaka afite virusi itera SIDA, we na bagenzi be bavuga ko akato n’ihezwa bakorewe byabahungabanyije, ariko aho bamariye kwiyakira, biyemeje gutanga umusanzu wabo baba intumwa kuri bagenzi babo mu kwirinda iki cyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko ubwandu bushya bugaragara buri mu rubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 y’amavuko, bityo inyigisho z’ubukangurambaga zitangwa zikwiye kurwibandaho hifashishijwe uburyo bwo gusakaza amakuru uru rubyiruko rukoresha.

Kugeza ubu, mu Rwanda abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA bitabwaho mu buryo buhoraho bahabwa imiti ku buntu, ni ibihumbi 230. (RBA, MINISANTE, THEUPDATE)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *