Uko ‘Ngabo Karegeya yisanishije n’Inka’ agahindura Isura y’Ubukerarugendo mu Rwanda

Agace ka Bigogwe ho mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’i Burengerazuba, n’agace kagizwe n’Imisozi itatswe n’igihingwa ngengabukungu cy’Icyayi. Uretse iki gihigwa, iyi misozi izwiho kuba ahantu heza ho korera Inka [Ibikuyu], cyane ko ikikijwe n’Ishyamba rya Pariki y’Igihugu ya Gishwati.

Aha, niho Ngabo Karegeya uzwi ku mbuga nkoranyambaga cyane urwa X yahoze ari Twitter ku izina ‘Ibere rya Bigogwe’, yatangiriye urugendo rwe rwo kubaka amateka.

Uyu musore ukiri muto nk’uko bigaragara, yashyize imbaraga mu guhindura imitekerereze y’imibonere y’uko Ubukerarugendo bufatwa mu Rwanda, yerekeza amaso ku bushingiye ku [Nka], bitandukanye n’ubwari busanzwe bumenyerewe imbere mu gihugu.

Uyu wabyirutse ari Umushumba w’Inka, kuri ubu n’umwe mu rubyiruko rwo mu Rwanda rumaze kwiteza imbere rubinyujije muri uyu mushinga yise ‘Ibere rya Bigogwe’.

  • Umugabo ntabonerwa mu buryo yaguyemo, ahubwo n’uko abyutse

Mu 2020, ubwo Icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi, Ngabo Karegeya wari umunyeshuri yagarutse iwabo mu Bigogwe. Aho niho yakuye Umushinga wo guhuza Ubworozi bw’Inka n’Ubukerarugendo.

Yatangiye ashyira Amafoto n’Amashusho ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ubwiza bw’Inka n’Imisozi yo mu Bigogwe. Ntabwo byasiganaga n’Umuco gakondo ushingiye ku Nka. Ibi byakururiye abatari bacye barimo Abanyarwanda n’Abanyamahanga.

Nyuma y’aho, abantu batangiye kwerekeza amaso aha mu Bigogwe, intego ari ukumenya byinshi ku Umuco ushingiye ku Nka.

  • Kubera iki Ibere rya Bigogwe

Iri zina rishingiye ku Ibuye rinini riherereye mu Misozi ya Bigogwe, rifite imiterere nk’ibere. Ubusanzwe, ryari rizwi mu mateka y’Igihugu kuva kera, cyane mu baturiye igice cy’Amajyaruguru ashyira u Burengerazuba.

Amateka, agaragaza ko kuri iri Buye, hakorerwaga ibikorwa by’imyitozo ihanitse yahabwaga Ingabo [Abasirikare] b’u Rwanda bo ha mbere. Hari bamwe mu baturage bahafatanga nk’ahantu hatinyitse cyangwa hadafite amateka meza.

Aha, niho Ngabo yashingiye, yifuza ko aya mateka yahinduka, ntihabe abantu hazwi nk’uhahise haho, ahubwo hagakorerwa ibikorwa by’Ubukerarugendo.

  • Iyo usuye Ibikorwa by’ubu Bukerarugendo uhasanga iki

Abasura Ibere rya Bigogwe, berekwa uko Umuco w’Inka uhuzwa n’Ubuzima bwo mu cyaro.

Abasura bahabwa amahirwe yo: Kwiga uko Inka zishumbwa no kwiga kuzikama, kunywa Amata y’Inshyushyu mu bikoresho Gakondo nk’Inkongoro, kwiga amagambo ashingiye ku Nka [Ikeshamvugo ry’Inka], bitabira Imikino Gakondo n’Imbyino za Kinyarwanda.

Bigishwa kandi Umuco wa Kinyarwanda ushingiye ku myambarire, aha kandi ntibisigana n’Amafunguro n’Ibinyobwa by’Umuco Nyarwanda. Batemberezwa mu Misozi ya Bigogwe, ndetse bakanarara Inkera mu Nkambi zateguwe neza .

Umushinga wa Ngabo ntiwateje imbere we gusa, ahubwo wanagize uruhare mu guteza imbere abaturage ba Bigogwe.

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije no guteza imbere Ubukerarugendo burambye, Ngabo yatangije gahunda yise ‘One Tourist One Tree’, aho buri Mukerarugendo asabwa gutera Igiti cy’Imbuto Gakondo y’u Rwanda.

  • Uko yifuza uyu Mushinga mu bihe biri imbere

N’ubwo hari ibimaze gukorwa, aracyafite intego yo gukomeza guteza imbere Ubukerarugendo bukorerwa aha mu Bigogwe.

Yifuza kubaka Amacumbi agezweho, kongera ibikorwa by’Ubukerarugendo no gukomeza gukorana n’abaturage mu guteza imbere aka gace.

Ibi byose bikaba bigamije guhindura Bigogwe ahantu h’ikitegererezo mu Bukerarugendo bushingiye ku Muco mu Rwanda.

Amafoto

Inkuru ya Ngabo Karegeya, n’ikimenyetso cy’uko gutinyuka bitanga ibisubizo

 

Ibere rya Bigongwe, riherereye mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu

 

Abasura ubu Bukerarugendo bushingiye ku Nka, barimo n’Abanyamahanga

 

Inka z’aha mu Bigogwe, ziba zifite Uruhu rwiza cyane ko hari Ubwatsi gakondo n’abahumbezi bizigwa neza

 

Uretse Abanyamahanga baza kuharukukira, n’Abanyarwanda ntibatanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *