Raporo ya Banki y’Isi ya 2021 ku bukungu bw’u Rwanda yashyizwe ahagaragara, igaragaza ko mu myaka 15 ishize ishoramari ry’abanyamahanga ryagize uruhare rungana na 3% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ndetse no guhanga imirimo inyuranye.
Iyi raporo igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka kandi ko ishoramari mvamahanga rigenda rigira uruhare rufatika aho mu myaka 15 ishize ryakomeje kugira uruhare ruri hejuru ya 3% mu Musaruro Mbumbe w’Igihugu.
Ryihariye kandi 25% y’ishoramari muri rusange, rifasha mu kuziba icyuho cy’ibyo u Rwanda rukura mu mahanga kandi rikagira uruhare mu guhanga imirimo.
Abakora ubucuruzi bo mu Rwanda badafite ishoramari mvamahanga ubagereranije n’abafite ishoramari mvamahanga, batanga imirimo inshuro 170% ugereranyije n’abongabo muri rusange.
Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, agaragaza ko igihugu cyakoze byinshi mu rwego rwo guteza imbere ishoramari kandi byatanze umusaruro, aho ryunganiye Igihugu mu ntego yo guhanga imirimo ingana na miliyoni 1.5 mu myaka 7.
Yagize ati: “Ishoramari mvamahanga rigira akamaro kanini mu iterambere ry’igihugu rikanagira uruhare mu gutanga akazi mu gihugu, gutanga igishoro ndetse no gusakaza ubumenyi mvamahanga mu bukungu bw’igihugu”.
Ishoramari mvamahanga ryatanze umusanzu ku buryo buziguye kugera ku ntego za gahunda ya Leta y’imyaka 7 (NST1) no ku ntego yo guhanga imirimo 2,014 buri mwaka.
Ku rundi ruhande, ngo usanga umubare w’imirimo ishoramari riba rigomba guhanga utagerwaho cyangwa se n’imirimo rihanze ugasanga itaramba ndetse ntigere mu bice by’icyaro.
Banki y’Isi itanga inama ko igihugu cyashyira imbaraga mu kureshya ishoramari riramba.
Iyi raporo igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku rugero rwa 9.2% mu gihe mu gihembwe nk’iki umwaka ushize bwari bwazamutse.
Banki y’Isi ivuga ko bwazamutse ku rugero rwa 8.2% ndetse no ku rugero rwa 11% mu 2021, ibintu bitanga icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje guhagarara neza.