Uko biruhukije nyuma y’uko Ibizamini byo gupima Isano Muzi bisigaye bikorerwa mu Rwanda

0Shares

Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, (Rwanda Forensic Laboratory/RFL) yatangiye gukora ibizamini byo kwerekana isano hagati y’abantu n’abandi (ADN/DNA) muri Werurwe 2018, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’icyo Kigo. Kugeza ubu ikaba itanga ibisubizo byizewe kuko ikoresha abakozi b’inzobere kandi iyo serivisi itanga ikaba iri ku rwego mpuzamahanga, kuko yifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho.

Kuba mu Rwanda hasigaye hatangirwa serivisi yo gupima DNA, byakemuye ibibazo byinshi, harimo n’iby’abagabo cyangwa abasore bihakanaga abana babyaye, cyane cyane iyo bababyaye batarashakanye na ba nyina.

Murekatete Oliva (amazina yahawe), akomoka mu Murenge wa Kansi, mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko niba hari ikintu cyamuruhuye umutima ari ukubona serivisi za DNA zitangirwa mu Rwanda, kuko ngo yari yarabyaranye umwana n’umuntu yanga kumwemera, ndetse akanga no kumufasha mu mibereho.

Yagize ati “Mu 2010 nakundanye n’umusirikare mu gihe yari mu kazi mu Karere ka Huye, nyuma baramwimura, ariko agenda ntwite inda ye, naranabimubwiye abizi ko ntwite, hanyuma mbyaye ndamumenyesha, musaba ko yaza kumureba akanamwita izina ariko aranga, ambwira ko atemera ko ari Se w’umwana koko. Kuva ubwo ntangira kumurera njyenyine ntacyo amfasha kandi afite ubushobozi, rimwe na rimwe nkumva najya kumurega mu nkiko ariko nkabona nta bimenyetso nabona”.

Ati “Nyuma y’uko ibya DNA bitangiye gukorerwa mu Rwanda, we ubwe yarambwiye ngo arashaka gupimisha uwo mwana, yasanga ari uwe koko agatangira kumwitaho nk’uko abikorera abo yabyaranye n’umugore yashatse. Nahise mbyemera, kuko ni we wagombaga kwishyura ikiguzi, ibisubizo biza byemeza ko bafitanye isano, guhera ubwo amwiyandikaho, aramwishyurira amashuri n’ibindi, umwana agira uburenganzira, kubera ibisubizo byatanzwe na DNA”.

Naho Munyakazi (izina yahawe), we avuga ko kubera imyitwarire itari myiza yabonaga ku mugore bashakanye, yahoranaga ikibazo ku mutima, ashidikanya ko abana bafite bashobora kuba atari abe.

Yagize ati “Sinkunze kuba mu rugo kenshi kubera akazi, rero n’imyitwarire nabonaga ku mugore wanjye, ubundi nkumva ibyo bamumbwiraho nahoranaga impungenge zo kumva ko abana dufite bashobora kuba atari abanjye. Kugira ngo ngire umutima utuje niyemeje gukoresha ibizamini bya DNA na buri mwana uko ari batatu, kandi mbikora ntabanje kubwira umugore”.

Ati “Nyuma ibisubizo byaje byerekana ko umwana wa kabiri n’uwa gatatu ari bo duhuza isano ku kigero cyo hejuru, ariko umwana wa mbere tudahuje. Sinahinduye uko mufata, kuko naramureze, ariko hari ukuri namenye mbikesha DNA. Hari uko ntegenya kuzabiganira n’umugore nyuma, kuko nkunda kugenza ibintu gahoro”.

  • Ibyo RFL yagezeho mu korohereza abayigana

Iyo serivisi yo gupima DNA yaje yari itegerejwe na benshi, kandi iza ikemura ibibazo bitandukanye, birimo kuba ibyo bizamini byarasabaga koherezwa hanze (mu Budage), akaba ari ho bikorerwa kandi bihenze cyane, aho ikizamini kimwe cya DNA cyashoboraga kugeza ku bihumbi 600Frw, kandi bigasaba gutegereza nibura amezi atatu kugira ngo ibisubizo bigere mu Rwanda.

Ikindi kigaragaza akamaro ka serivisi ya DNA, ni imibare itangwa na Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, igaragaza ko mu 2018, ubwo yatangiraga, yakiraga dosiye ziyisaba zigera kuri 700 ku mwaka, ariko ubu yakira dosiye zisaga 2000 ku mwaka.

Kuri izo dosiye 2000 zisaba gupima DNA, bisabwa n’inkiko bigiye gukoreshwa mu rwego rw’ubutabera, hiyongeraho dosiye z’abasaba ibyo bizamini ku giti cyabo, kuko bumva hari ibyo bashaka guhinyuza, cyangwa se kwemeza ariko bashingiye kuri ibyo bimenyetso bya gihanga. Izo dosiye z’abantu ku giti cyabo, nazo RFL ivuga ko yakira izisaga 200 buri mwaka.

Ku bijyanye n’ikiguzi, iyo serivisi ya DNA itangiye gukorerwa mu Rwanda yarahendutse cyane, ubu ngo bisaba 89,010Frw kuri buri muntu mu bifuza gupimwa, ni ukuvuga ko ikiguzi cyose ari ayo mafaranga gukuba n’umubare w’abapimwa, bitewe n’ubwoko bw’isano bashaka kumenya.

Igihe cyo gutegereza ibisubizo by’ibizamini bya DNA nacyo cyaragabanutse cyane, kuko ubu utanze ikizamini abona igisubizo mu minsi irindwi gusa (7), nk’uko byemezwa na RFL.

Mu rukiko hakoreshwa ibimenyetso bitandukanye birimo inyandiko, ubuhamya, ibimenyetso bicukumbuye, ibimenyetso bya gihanga n’ibindi bishobora kugaragaza ukuri ku byabaye, nk’uko biteganywa n’itegeko ryo mu 2004 ryerekeye ibimenyetso.

Iyo mu rukiko hari uruhande rumwe rugaragaza ko hari isano rufitanye n’urundi ariko rwo rutabyemera, ababuranyi batabasha kugaragaza neza ukuri, bisaba kwifashisha ibimenyetso by’abahanga, nibwo urukiko rufata umwanzuro wo gusaba ko hakorwa DNA.

DNA ishobora gusabwa kandi mu gihe hari ahantu habereye icyaha, bashaka guhuza ibimenyetso byakusanyijwe n’ukekwaho kuba ari we wakoze icyaha.

Urukiko iyo rufashe umwanzuro wo gukoresha ibimenyetso bya gihanga, hakurikiraho kubifata byumvikanyweho n’ababuranyi, bigakorwa mu buryo bwizewe, hagategerezwa ko abahanga bagaragaza ukuri kuri ibyo bimenyetso. I

bisubizo nibyo bishingirwaho n’umucamanza mu bushishozi bwe n’ububasha ahabwa n’itegeko, bumwemerera gufata umwanzuro ku rubanza. (Kigali Today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *